Abageni 54 bo mu Mirenge ya Nyamabuye, Muhanga, Shyogwe na Cyeza yo mu karere ka Muhanga, bari bafite ibirori by’ubukwe muri Werurwe 2020, bafashe umwanzuro wo kubusubika, abandi bagabanya ingengo y’imari bari kuzakoresha. Uyu mwanzuro bawufashe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu kurwanya icyorezo cya Koronavirusi cyiswe COVID 19.
Kuva Minisiteri y’Ubuzima isohoye itangazo ryo gufunga ahantu hose hahurira abantu benshi, bamwe mu bari bafite ubukwe muri Werurwe bakaba bari baratumiye abantu benshi ubu bibaza uko bizagenda.
Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Umuseke, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko Serivisi yo gusezeranya abashaka kurushinga, izahabwa umukwe n’umugeni ndetse n’ubafotora. Iki kemezo kikaba kiri mu rwego rwo kurinda ko abantu bakwanduzanya COVID-19.
Madamu Kayitare Jacqueline, akomeza avuga ko abafite ubukwe bagomba gutegereza ibyumweru bibiri Minisiteri y’Ubuzima yatanze kugira ngo hasuzumwe niba abaturage bataranduye indwara ya COVID 19. Ati: “Umugeni n’umukwe babyemeye twabaseranya, bagaherekezwa nubafotora gusa.”
Kayitare yavuze ko abagomba kubabera abahamya bakababasinyira bo bagomba kuza mbere y’uko gusezeranya nyir’izina bikorwa hanyuma bagasubira mu ngo zabo.
Yagiriye inama abakozi benshi bakorera mu cyumba kimwe, ko bagomba gusimburana bamwe bagakorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga kugira ngo birinde kwegerana no gukoranaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline.
Bamwe mu bari bafite ubukwe baganiriye n’Umuseke, bavuga ko batewe impungenge no kuba ubuyobozi butarabamenyeshwa ko ibirori byabo bisubitswe cyangwa ko buzabasezeranya.
Abarangije kumva ko ziriya ngamba zafashwe harimo uwitwa Ndayisenga Pierre akaba ari umwe mu babyeyi bafite abana biteguraga kurushinga muri Werurwe 2020. Avuga ko ingamba zashyizweho zo gukumira icyorezo cya Koronavirusi ari nziza kuko zigamije kurinda Abanyarwanda. Yemeza ko yarangije gutegura ingengo y’imari nke azakoresha yakira abantu bake bazataba ubukwe bw’umwana.
Yagize ati: “Jye ndateganya kwakira abantu bake cyane mu bukwe kandi bizakorwa hubahirijwe amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Gakwerere Eraste, yabwiye Umuseke ko hari serivisi zindi batanga, akavuga ko bemerewe kujya basezeranya umugeni n’umukwe ndetse hakaza n’abaje kubasinyira bonyine.
Yagize ati: “Hari Serivisi duha abaturage zitahagaze kandi abaza ku murenge babanza gukaraba intoki bagera mu Murenge bakicara bahanye intera.”
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































