Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#COVID-19: Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwiyemeje kugira uruhare mu kurwanya Koronavirusi

Urubyiruko ruzenguruka mu bice binyuranye rukangurira abaturage kwirinda Koronavirusi (Ifoto/Kigali Today)

Abagize urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, biyemeje kurinda babo n’abandi baturage muri rusange, kwandura no kwanduzanya icyorezo cya Koronavirusi.

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Kigali Today, iki igikorwa kiba buri munsi, kimaze iminsi itanu aho abasore n’inkumi biyemeye kuzenguruka amasoko n’udusantere twose tugize iyo ntara no mu mihanda, bakangurira abaturage kwirinda Koronavirusi, by’umwihariko urubyiruko.

Bakora ubu bukangurambaga rwifashishije indangururamajwi zinyuranye. Bigabanyamo amatsinda bamwe bakajya mu bice binyuranye, ari nako bahugurira abaturage kumva neza amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda kwandura Koronavirusi.

Byiringiro Robert, Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango a FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko ubu bukangurambaga babutekereje nyuma y’uko hari abantu bamwe banyuranya n’amabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuyobozi. Ariko kandi ngo ntibari kurebera mu gihe hakiri urubyiruko rukomeje kurenga kuri gahunda ya #GumaMurugo.

Yagize ati “Twararebye turavuga tuti nk’urubyiruko twakorera iki bagenzi bacu bari kunanirana, tuti reka dushake icyo twakora kugira ngo dufashe abantu kumva neza gahunda ya Leta na Minisiteri y’Ubuzima, bumve ko iki cyorezo atari icyo gukinisha. Icyo gitekerezo twakigejeje kuri Guverineri Gatabazi acyakira vuba, aratubwira ati mushyiremo ingufu mugire icyo mwadufasha”.

Avuga ko bibanda ahantu hakunda guhurira abantu benshi, cyane cyane ko hari urubyiruko rwarenze ku mabwiriza rukajya gukina umupira kimwe n’abajya mu mihanda aho inzego za Polisi zitari.

Byiringiro avuga ko mu gihe gito bamaze batangiye ubu bukangurambaga byatangiye gutanga umusaruro mwiza, kuko hari aho urubyiruko rwajyaga rugenda rutagisohoka uko rwiboneye, uretse bake batarumva gahunda ya #GumaMurugo, bavuga ko handura abatuye mu mijyi gusa, abasaza abandi ngo ni indwara y’abazungu; ariko ubukangurambaga bukomeje bahanganye n’iyo myumvire.

Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, Uwihoreye Aissi, na we aremeza ko ubwo bukangurambaga bukomeje gutanga umusaruro.

Yagize ati “Nk’aha mu Murenge wa Muhoza ugize igice kinini cy’Umujyi wa Musanze aho byakunze kugaragara ko urubyiruko rutumva, aho birirwaga mu ma karitsiye bazerera, aho dutangiriye ubu bukangurambaga batangiye kubyumva ntibakijya mu mihanda cyane”.

Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi JMV, ashima igikorwa cyateguwe n’urwo rubyiruko mu gufasha abaturage kumva neza gahunda Leta ibateganyiriza mu kurinda ubuzima bwabo, akabasaba gukaza ingamba muri ubwo bukangurambaga barinda abaturage kwandura Koronavirusi.

Urwo rubyiruko rugize urugaga rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, muri ubwo bukangurambaga rurafashwa n’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Youth Volunteers), hamwe n’urubyiruko ruri mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities