Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyenganda baratakambira Leta ngo igabanye igiciro cy’amashanyarazi

Abanyenganda bo mu Rwanda barasaba inzego bireba kubafasha ibiciro by’amashanyarazi bigabanuka kuko ibiriho bihenze ndetse bakavuga ko bituma batabasha guhatana ku masoko mpuzamahanga n’ayo mu karere by’umwihariko.

Ni mu masaha yo ku gicamunsi, tugeze mu ruganda Master Steel, rumwe mu zitunganya ibikoresho by’ubwubatsi nk’ama tubes n’imisumari. Imashini zikora imirimo itandukanye ziri ku murongo, buri yose irakora umurimo ishinzwe. Amashanyarazi menshi kandi afite ingufu, niyo y’ibanze kugirango izi mashini zibanshe gukora ibintu inganda zose muri rusange zihuriyeho.

Nubwo ubuyobozi bw’uru ruganda bwishimira ko amashanyarazi akenewe ku nganda ubu aboneka ku bwinshi kandi adacikagurika nkuko byahoze, ngo ibiciro bihanitse byayo ni indi mbogamizi, nkuko umuyobozi wa Master Steel, Teddy Ndayambaje abivuga.

Kuva tariki 21 Mutarama uyu mwaka kugeza magingo aya, inganda zo mu Rwanda zishyura amashanyarazi zikoresha hagendewe ku byiciro 3 birimo inganda nto, izicirirtse ndetse n’inini.

Ibyo biciro byashyizweho n’urwego ngenzuramikorere RURA bigabanyije mu bice 3 bigize umunsi hashingiwe ku gihe amashanyarazi aba akoreshwa cyane n’igihe aba akoreshwa ku gipimo cyo hasi ari nabwo aba ahenze cyane.

Urugero nk’inganda nto ubariyemo n’imisoro, hagati ya saa tanu z’ijoro na saa mbiri za mu gitondo zishyura amafaranga 1.691 kuri kwh cyangwa inite imwe, na ho hagati ya mbiri za mu gitondo na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zikishyura 4.008 mu gihe hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na saa tanu z’ijoro zishyura 11.017 kuri inite.

Ni ibiciro abanyenganda bo mu Rwanda bemeza ko ari imbogamizi kuri bo, kuko bituma batabasha guhatana ku isoko mpuzamahanga n’iryo mu karere by’umwihariko.

Mu mboni za Dr. Mutemberezi Fidèle, Impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu muri kaminuza ngo iki ni ikibazo gikwiye kuvugutirwa umuti mu maguru mashya kubera ingaruka zacyo ku ishoramari ry’imbere mu gihugu n’irituruka hanze yacyo.

Urwego ngenzuramikorere, RURA, narwo rwemera ko ibiciro by’amashanyarazi ku nganda biri hejuru, gusa umuyobozi w’ishami rishinzwe ingufu, amazi n’isukura muri RURA, Alexis Mutwara akavuga ko icyifuzo cy’uru rwego ari uko byagabanuka kandi ngo hari icyizere.

Ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG kivuga ko mu mpamvu zituma amashanyarazi ahenze harimo kuba hagikoreshwa imashini zikenera mazutu ngo zitange amashanyarazi ndetse kugeza ubu zikaba zihariye 26 ku ijana ry’amashanyarazi yose yo mu gihugu aho ziza ku mwanya wa 2 nyuma y’ingomero z’amashanyarazi zifite uruhare rwa 46 ku ijana, andi angina na 13 ku ijana akaba aturuka muri Gaz Methane, 7 ku ijana muri Nyiramugengeri ndetse na 5 ku ijana aturuka ku mirasire y’izuba.

Kugeza ubu abafatabuguzi bato ba REG bihariye 99.7 ku ijana by’abafatabuguzi b’amashanyarazi bose bo mu Rwanda, ariko bakaba ari bo bakoresha amashanyarazi make angana na 40 ku ijana gusa, mu gihe 60 ku ijana asigaye akoreshwa n’abafatabuguzi banini nk’inganda bangana na 0.3 ku ijana gusa by’abakoresha amashanyarazi bose mu gihugu.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities