Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umusaruro witezwe mu buhuza ni ubutabera busesuye kandi burambye -Dr Ntezilyayo

Dr Faustin Ntezilyayo, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga (Ifoto/Donatha U.)

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin yasobanuye ko ubuhuza bwitezweho gukemura ibibazo abantu bafitanye ku buryo burambye kandi busesuye.

Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, ku wa 23 Ugushyingo 2020, kibandaga ku bijyanye no gutangiza icyumweru cy’ubucamanza kizibanda ku buhuza.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yavuze ko abantu bakwiye gusobanukirwa neza inyungu ziri mu buhuza kandi bakabugana.

Ati: “Umusaruro witezwe ni ubutabera busesuye, burambye mu kubona igisubizo k’ibibazo abantu bafitanye. Bikazatuma igisubizo abantu babonye bacyubahiriza maze abantu babane neza.”

Yavuze ko ubuhuza  budakora gusa ku manza zoroheje ko bunakorwa ku manza zikomeye, cyane cyane nk’imanza z’ubucuruzi ari yo mpamvu yashishikarije abantu gusobanukirwa n’icyo ubuhuza ari cyo ndetse bakabuyoboka.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga  yatanze urugero rw’uko ubuhuza bushobora gukorwa mu rwego rw’ubucuruzi.

Aho yagize ati: “Urugero, niba amasosiyete runaka afite ibibazo by’abanyamigabane, muri ayo masosiyete noneho bagahura n’umuhuza w’umwuga, ashobora kubumvikanisha. Abo bantu iyo bumvikanye bakomeza kubana neza muri iyo sosiyete, aho kugira ngo bage mu rukiko, kuko iyo bagiyeyo usanga bahangana umwe akaba yava muri iyo sosiyete.”

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Havugiyaremye Aimable yagaragaje inyungu ziri mu buhuza, haba ku ruhande rw’abagana inzego z’ubutabera ndetse no kuri Leta muri rusange.

Avuga ko iyo habayeho ubuhuza abantu bakumvikana, bifasha ko abantu bakomeza kugira imibanire myiza mu muryango nyarwanda.

Inyungu iba mu buhuza kandi hagati y’abagana inzego z’ubutabera, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika yavuze ko bituma ababurana badatakaza igihe mu nkiko bakabasha kwikorera imirimo yabo.

Ku ruhande rwa Leta, ngo iyo habayeho ubwumvikane hagayi y’uwakorewe n’uwakoze icyaha bigabanya umubare w’abafungwa ndetse n’umubare w’amadosiye ubushinjacyaha bwohereza mu nkiko.

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko iyo habayeho ubwumvikane ingengo y’imari ikoreshwa n’ubushinjacyaha na yo igabanuka.
Urwego rw’abahuza rusanzweho, rukorana  n’urugaga rw’abavoka n’urwego rw’ubucamanza gusa ngo rutandukanye n’urwego rw’abunzi.

Ubuhuza mu manza nshinjabyaha itegeko rivuga ko budashobora gukurikizwa ku byaha bihanishwa igihano k’igifungo kirenze imyaka ibiri, keretse iyo ukurikiranwaho icyaha ari umwana.

Uwimana Donatha

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities