Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abarezi n’abanyeshuri bakwiye kurushaho gusobanukirwa no kwita ku buzima bwo mu mutwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gifatanyije na Minisiteri y’Uburezi, ku wa 3 Ukuboza 2020, batangije gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe no kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri, hagamijwe guha ubumenyi bw’ibanze abarezi ngo bubafashe kwita ku bana.

Iyi gahunda ku rwego rw’igihugu yatangiriye mu Ishuri ryisumbuye ryigamo abakobwa gusa “New Explorer Girsl Academy” riherereye mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera.

Iri shuri ni rimwe mu yigeze kugaragaramo uburwayi bwafashwe nk’abayobera mu mwaka wa 2019, bwafataga abakobwa batitira mu mavi bugatuma batabasha kugenda. Inzego z’ubuzima zagaragaje ko buterwa n’indwara zo mu mutwe ariko bakavurwa bagakira mu gihe gito mu bigo bike yagiye igaragaramo.

Umuyobozi w’iki Kigo cya NEGA, Hamza Numan yavuze ko bakimara kubona iyo ndwara begereye abanyeshuri barabaganiriza, kandi n’inzego z’ubuzima zibasha ku bafasha mu gihe gito barakira basubira mu masomo.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu bakobwa biga kuri iki kigo, Tuyizere Orante, yavuze icyo gihe ko ibyamubayeho yasanze ari ingaruka z’amateka y’ibyamubayeho mu myaka itanu ishize ubwo mama we yaramaze gupfa afite imyaka 12.

Avuga ko ubuzima bwaje kumugora cyane ku byakira nk’umwana biramugora   akomeza kwizera ko azagaruka aho yagiye kwa muganga, cyane ko yari yaramusezeranyije ko natsinda azamujyana ku ishuri n’ibindi byishimo umubyeyi asezeranya umwana we.

Tuyizere Orante atanga ubuhamya bw’ibyo yahuye na byo (Ifoto/Munezero)

Ati “Ngeze ku ishuri kwiga byabanje kungora, hari ahantu ntamenyereye, abantu ntamenyereye, ndetse n’agahinda narimvanye mu rugo narakagumanye. Numvaga ngize uwo nganiriza, nkamubwira ibyambayeho, muri njye wenda yanseka, ntabyumve nk’uko mbishaka.

Nakomeje kubana nabyo hazamo no kurwaragurika indwara zitandukanye ariko byaje kugeraho bitewe n’ukuntu abayobozi bambaye hafi bakanyereka ko bankunda kandi biteguye kumba hafi mu bimbaho, bigenda bishira.”

Tuyizere avuga ko buhoro buhoro yagiye yiyakira, akomeza kwiha za ntego ze ziyobowe no kwiga gutwara indege.

Ati “Ubu ndi umukobwa ufite intego kandi ndi umukobwa wifitiye ikizere cy’uko ejo hange hazaba heza kandi kuko nabigizemo uruhare. Naje kubona ko umuntu ashobora kwangirika cyangwa se agahungabana kenshi na kenshi kubera ko atabashije guha ikerekezo kizima imitekerereze ye cyangwa se ari ibimubaho yananiwe kwakira.

Natanga urugero rw’indwara y’amaguru yagaragaye hano; mu by’ukuri abana bayanduraga bitewe nuko bananiwe kwakira uburyo bagenzi babo bananiwe kwakira uburyo bagenzi babo barwaye hakaba n’abandi bafataga umwanya bagatekereza ubuzima babayeho mu miryango yabo kwiyakira bikabagora, bikabaviramo no kuba bandura iriya ndwara.”

Kuri we ngo hari uko abona uburwayi bwo mu mutwe, ati “Njye rero mbona uburwayi bwo mu mutwe ntabwo ari ubu burwayi dusanzwe tumenyereye nk’ibisazi, igicuri cyangwa se n’izindi zigira ibimenyetso.

Twebwe nk’urubyiruko akenshi na kenshi ntabwo tujya tubimenya, tuba tubona ari ubuzima busanzwe, kuko ntabwo ibimenyetso byayo twebwe cyangwa se njyewe nshobora gupfa kubyibonaho. Akaba ari yo mpamvu nsaba abayobozi bacu ko twebwe urubyiruko rwakigishwa byinshi ku buvuzi bwo mu mutwe cyangwa ku ndwara zo mu mutwe tukaba twamenya n’uko twitwara.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko iyi gahunda itangijwe nyuma y’amezi menshi abana batari ku ishuri kubera ingamba zo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19, bityo bikaba ari ikintu kigoranye no ku banyeshuri cyane ko bari gusabwa kwiga neza kandi biga mu buryo batari bamenyereye.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard (Ifoto/Munezero)

Akomeza avuga ko abanyeshuri bibaho ko na bo bagira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Ati “Akenshi abana bari mu ishuri, bakunda kugira ibibazo bitandukanye, no muri iri shuri umwaka ushize habaye ikibazo kihariye ariko hari n’ahandi hagaragara ibibazo. Dukomeza kubishyiramo imbaraga nka Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ishuri ribe ahantu umwana yumva atekanye, yumva ko ahafite inshuti, aho ashobora kwegera bakaganira ku bibazo byabo, umwana iyo aje ku ishuri ntabwo aba atandukanye n’umuryango.”

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’indwara zo mu mutwe mu Kigo k’igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Kayiteshonga Yvonne, yavuze ko nk’uko umwanya munini w’ubuzima bwabo abana bawumara ku ishuri.

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’indwara zo mu mutwe mu Kigo k’igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Kayiteshonga Yvonne (Ifoto/Munezero)

Akomeza agira ati “Ibitera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biboneka mu miryango n’ahantu umuntu ari mu mibanire n’abandi; muri gahunda yo gukumira no kwita ku buzima bwo mu mutwe, tugomba kujya aho hose tukahashyira imbaraga, abafatanyabikorwa bakaba ahaboneka abo hantu.

Ni yo mpamvu ubwo bufatanye n’abanyeshuri n’abarimu twashyizeho iyo gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe ku bana kugira ngo habeho ubushobozi bwo kubegera, kugira ngo hatabaho ikibabuza gukurikira amasomo neza, ntibabashe gutanga inkunga ikenewe ku gihugu.”

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities