Ku wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2020, u Rwanda rwakiriye umuti wa Favipiravir worohereza abarembejwe na COVID-19. Ubushakashatsi bw’ibanze kuri uyu muti, bwerekanye ko ugira umuvuduko mu gukora vuba ku kigero cya 94 ku ijana, ndetse ukunganira abasirikare b’umubiri ku kigero cya 54 ku ijana.
Uyu muti ugeze mu Rwanda mu gihe imibare y’abandura imaze iminsi izamuka ndetse Umujyi wa Kigali ukaba uri muri gahunda ya #Guma mu rugo, na ho mu ntara n’ubwo imirimo ikomeza ntawemerewe kurenga imbibe z’akarere, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Bamwe mu baturage bemeza ko uyu muti ufasha abarembejwe n’icyorezo cya Covid19 ari inkuru nziza iganisha ku cyizere cyo guhangana n’iki cyorezo.
Abahanga mu by’imiti baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuga na bo bafitiye icyizere uyu muti, ku buryo uzagira icyo umarira abarembejwe n’iki cyorezo.
Dr Habihirwa Innocent, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ati “Uwo muti icyo ukora mu mubiri ni uguhangana n’agakoko gatera iriya ndwara, rero winjira mu turemangingo tw’iriya virus ukayibuza gukura, rero wica virus kandi kugeza ubu ubushakashatsi buri gukorwa bwerekanye ko uyu muti witwara neza mu guhangana n’utu dukoko.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, ku wa mbere yabwiye RBA ko inzego z’ubuzima ziri gukora inyigo yerekana uko abarembejwe n’iyi ndwara bahagaze kugeza ubu, ku buryo bashobora guhita batangira guhabwa uyu muti.
Ati “Turi gusesengura dusura abarwayi bose, abari aho tubavurira, tureba niba bujuje ibisabwa na muganga ngo tumuhe umuti nk’uwo nguwo, tureba ngo impyiko ze zirakora zite, umwijima urakora ute, ku buryo tuza kumuha umuti twizeye ko uri buze kumuvanayo agasubira ku murongo.”
Uyu muti wa Favipiravir ni umwe mu miti yari isanzwe izwiho guhashya ibicurane cyane, wakozwe n’Ikigo cy’Abayapani, mu 2014.
Ibihugu birimo USA, u Buhinde, n’u Buyapani ni bimwe mu bihugu byatangiye gukoresha uyu muti hagamijwe korohereza abarembejwe na COVID-19.
Panorama













































































































































































