Aborozi bo mu karere ka Nyagatare baravuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bongere umukamo w’amata kugira ngo bazahaze ruganda rugiye kubakwa muri aka karere ruzatunganya amata y’ifu.
Uru ruganda ruzakenera nibura litiro ibihumbi 500 z’amata ku munsi. Bitegenijwe ko ruzuzura mu mezi 15, rutwaye asaga miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uru ruganda ruzubakwa mu kagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare nka hamwe mu gace kahariwe inganda muri aka karere.
Imirimo yo gutangira gutegura aho ruzubakwa yatangiye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Imirimo nyirizina yo gutangira kubaka yo iteganijwe mu kwezi kwa Gatanu.
Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Ndungutse Bosco, uyobora Urugaga rw’Abikorera -PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko ari umwanya mwiza w’abikorera gushora imari mu bworozi, kuko bagiye kubona isoko rihagije. Ariko ngo nanone barasabwa gukomeza guhindura imyumvire y’uburyo bororamo.
Agira ati “Dufite inka nyinshi hano mu karere ka Nyagatare. Icyo nasaba aborozi ni ukurushaho kuvugurura inka zabo, bakinjira mu nka zitanga umukamo kandi bakarushaho kwita ku mirire y’inka cyane.”
Gusa ariko Gahiga Gashumba uhagarariye amakoperative y’aborozi mu karere ka Nyagatare avuga ko hakwiye gutekerezwa uburyo ibibazo birimo amazi adahagije mu nzuri z’aborozi, amakusanyirizo adafite ibikoresho bihagije n’inyubako zishaje byakemurwa hakiri kare, kugira ngo bitazabangamira intego z’aborozi.
Agira ati “Ikikibura cyane ni ibikorwaremezo. Amazi aracyari ingume. Hakenewe rero ibikorwa byo kongerera amazi abaturage. Inyubako na zo zirashaje kandi hakenewe izindi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko uburyo ikibazo cy’amazi adahagije mu nzuri kizakemuka, naho ibikoresho bidahagije mu makopearive y’aborozi ngo byo bikeneye ubufatanye hagati y’aborozi ubwabo n’izindi nzego.
Agira ati “Twabafashije kubona amazi ariko hari indi mishanga dufatanyije na WASAC wo kongera amazi mu borozi.”
Uretse kuba aya mata azacuruzwa imbere mu gihugu azashobora no guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Rene Anthere













































































































































































