Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

CSDI yafashije amatsinda y’ubwizigame 49 gutekereza ku mishinga y’iterambere rirambye

Abagenerwabikorwa n'abafatanyabikorwa ba CSDI mu nama nyungurabitekerezo ku wa 9 Kamena 2021 i Remera -Kigali (Ifoto/Panorama)

Umuryango Nyarwanda ugamije imibereho myiza n’iterambere ry’umuturage (CSDI), binyuze mu bagenerwabikorwa bo mu turere 9 ukoreramo, hamaze gushingwa amatsinda y’ubwizigame 49, aho buri tsinda rigizwe n’abanyamuryango 20; hakaba hamaze kwizigamwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 30.

Abagenerwabikorwa ba CSDI bavuga ko bahereye ku bushobozi buke bafite, batangiye kwizigamira mu matsinda mato (Self Help Groups) biturutse ku nama bagiriwe n’uyu muryango ndetse n’uturere twabo, ubu bakaba batangiye gutekereza ku mishanga irambye kandi ibyara inyungu.

Sugira Clarisse wo mu karere ka Rwamagana, ni umwe mu rubyiruko rwagize amahirwe yo kwiga. Avuga ko bamaze kugirwa inama na CSDI ndetse n’akarere ka Rwamagana, bishyize hamwe ari 10 batangira kwizigamira buri wese amafaranga ibihumbi 10 buri kwezi, ubu bakaba bategiye gukora umushinga munini.

Agira ati “Mu kwizigamira niho dukora andi mafaranga yo kudufasha gukemura ibibazo byacu kuko tuhakura inguzanyo ntoya kandi twishyura ku nyungu nto cyane. Biradufasha kuko ya nyungu nawe ikugarukira. Ubu twatekereje umushinga wo guhinga no gutunganya ibihumyo.”

Sugira avuga ko kuri konti yabo bafiteho amafaranga asaga miliyoni bagiye kuyashora muri uwo mushinga uzabafasha guha akazi abanyamuryango batagafite kandi ubabyarire n’inyungu.

Mu bibazo bikibabangamiye ni ukuba bazakorera ku butaka bw’ubutirano kuko nta bwabo bafite, isaha n’isaha bashobora kubwakwa. Avuga kandi ko igishoro cyabo ari gito kandi bafite icyerekezo cyo gukora umushinga munini uha urubyiruko rwinshi akazi.

Nkurunziza Thierry akomoka mu karere ka Huye, mu itsinda Urungano Saving Scheme rigizwe n’abanyamuryango 8. Bizigamira 5000frw buri cyumweru. Mu mezi atatu gusa bamaze batangiye, kuri konti yabo hariho amafaranga asaga ibihumbi 600.

Avuga ko bagurizanya ahagati yabo aho ugujije agira mugenzi we umubera umwishingizi. Bashoboye kandi gutekereza ikigo kinini hagamijwe kugura inzu y’ubucuruzi izajya ikodeshwa ndetse banakore undi mushinga ubyara inyungu.

Agira ati “urubyiruko rwifitemo igishoro kuko bafite ubwenge, ubuhanga, ubumenyi n’amaboko. Bumve ko ari igishoro kinini bafite. Bishyize hamwe bahereye kuri bike bafite ntacyabananira.”

Rusanganwa Leon Pierre, Umuyobozi wa CSDI, avuga ko mu turere 9 bakoreramo hamaze gushyingwa amatsinda y’ubwizigame agera kuri 49, amaze kugira igishoro yose hamwe kirenga miliyoni 9.

Agira ati “Icyo tugamije ni uguhindura abantu benshi hagamijwe kwiteza imbere bahereye ku bushobozi buke bafite. Bibafasha gukorana na banki gake, bakazakorana na zo baka inguzanyo mu gihe gikwiriye, bagiye gukora imishinga minini ibyara inyungu.”

Akomeza agira ati “kwishyira hamwe kandi byongera ubumwe, urukundo, icyizere no kuzamurana hagati yabo. Bibafasha kwiteza imbere bahereye kuri duke bafite, kandi bikabashyiramo umuco wo kwizigamira.”

Rusanganwa Leon Pierre, Umuyobozi wa CSDI (ifoto/Panorama)

Rusanganwa avuga ko hari imishinga minini bategurira abagenerwabikorwa irimo uruganda rw’ibihumyo i Rwamagana, ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere muri Kayonza, Kamonyi, Nyanza na Musanze; ndetse n’umushinga w’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, hagashyirwa ibikorwaremezo bibabyarira inyungu.

Abahagarariye abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa ba CSDI mu nama nyungurabitekerezo no gusangira ubunararibonye ku wa 09 Kamena 2021 i Remera mu Mujyi wa Kigali (Ifoto/Panorama)

Muri zimwe mu nzitizi uyu muryango uhura na zo harimo ubushobozi buke ku buryo bituma aho bakeneye kujya hose batahagera mu gihe gikwiye; abakozi bake bitewe n’amikoro kuko ari abanyamuryango ubwabo; imyumvire ya bamwe mu bagenerwabikorwa ikiri hasi bisaba kubegera kenshi ndetse na bamwe mu bo bakurikirana babana na Virusi itera SIDA bagihura n’ihezwa n’akato.

CSDI ni umuryango utari uwa Leta washinzwe mu 2008, ubona ubuzimagatozi mu 2011. Mu ntego zawo harimo Kubungabunga ibidukikije, Kurwanya indwara z’ibyorezo n’ihohoterwa no Kunganira ingeri zitandukanye z’abatishoboye bakiteza imbere no gufasha abafite amahirwe mu kwigira no kuyabyaza umusaruro bibaturutseho cyangwa bafatanyije na bagenzi babo.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities