Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19, abasaga 60% mu bandura bamaze basanzwemo virusi nshya yitwa Delta ikwirakwira vuba, ikarembya ndetse ikanahitana abayirwaye vuba kurusha ubundi bwoko bw’icyorezo.
Abaturarwanda barasabwa kurushaho kwitwararika cyane, no kutadohoka ku ngamba zashyiriweho kwirinda, kuko Igihugu cyugarijwe n’umwanzi utaboneshwa amaso ukomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake no kudindiza iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze, yavuze ko 60% by’abandura bashya bafite iyi virusi nshyashya ya Delta, ari na yo ntandaro y’ubu bwandu buzamuka cyane n’abapfa biyongera, bijyana n’abahabwa ibitaro nabo barushaho kwiyongera.
Virusi ya Delta iri mu bwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije bukomeje kuboneka mu bice bitandukanye by’Isi, ikaba ari yo iteye inkeke kurusha izindi nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Hari impungenge z’uko bitarenze mu mpera za Kanama 2021, ubwandu bushya bw’iyi virusi buzaba bwihariye Isi ku kigero cya 90%, ndetse abaturage batuye mu bihugu bikonja batinya ko igihe bazasubira mu gihe cy’ubukonje bashobora gusubira mu nkubiri irenze iya mbere.
Iyi virusi yatahuwe bwa mbere mu Gihugu cy’u Buhinde mu kwezi k’Ukwakira 2020. Kugeza muri Kamena 2021 iyari imaze gukwirakwira mu bihugu 62, nyuma y’ibyumeru bibiri gusa imaze kugera mu bihugu 80 ndetse kugeza taliki ya 4 Nyakanga yari imaze kugaragara mu bihugu 104. Ubu ibihugu imaze kugaragaramo biragera ku 120 nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Aljazeera.
OMS ivuga ko ku Isi hamaze gutahurwa ubwoko butandukanye bwa COVID-19 yihinduranyije burimo Delta, Alpha, Beta na Gamma, hakaba hari n’ubundi bukirimo gukorwaho ubushakashatsi ari bwo bwa Eta, Lota, Kappa na Lambda.
Muri ubu bwoko, ubuvugwaho ubukana bukabije ni ubwa Delta kuko bwandura cyane kurusha ubundi bwose ku kigero kigera kuri 60%, bukazahaza ababwanduye mu gihe gito cyane, ndetse bukaba buri no kongera imfu mu buryo budasanzwe.
Mu gihe Delta ikomeje guca ibintu mu Rwanda, Guverinoma yafashe ingamba zigamije kugabanya umuvuduko w’ikwirakwizwa ryayo mu baturage, zirimo na gahunda ya Guma Mu Rugo y’iminsi 10 mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani twagaragayemo ubwandu buri ku kigero cyo hejuru.
Lt Col Dr. Mpunga yavuze ko buri wese asabwa kwitwararika no kubahiriza izo ngamba zashyizweho kuko zitezweho kugabanya ubwandu bushya ku kigero kiri hejuru ya 70%. Yagize ati :“Inama rero nagira abantu, cyangwa se na njye nakwigira, ni uko ikintu cyonyine cyatuma iyi virusi ireka gukwirakwira ari uko tugabanya ingendo, tugabanya ibintu biduhuza n’abandi bituma twandura, bityo abarwayi bazaba bariho bakira muri iyo minsi 10.”
Yakomeje avuga ko abazaba basigaye bazashyirwa muri gahunda yihariye yo kubakurikirana, bikazajyana no kongera umubare w’abakingirwa kurusha uko byari bisanzwe, cyane ko byagaragaye ko abamaze gufata urukingo baba bafite ubwirinzi butuma n’iyo banduye virusi ya COVID-19 iyo ari yo yose bataremba cyangwa ngo bazahazwe na yo igere n’aho kuba yabahitana.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gutahurwa abarwayi ba COVID-19 babarirwa mu 50,742 barimo 35,582 bamaze gukira ndetse na 14,553 bakirimo kuvurwa n’abagera kuri 607 bamaze kubura ubuzima, mu gihe ijanisha ry’abandura ku munsi w’ejo ryari kuri 17.5%.
Mu gihe cy’iminsi itanu gusa, u Rwanda rwabonetsemo abarwayi bashya 3,905. Ku munsi w’ejo wonyine habonetse abarwayi bashya 934. Uko imibare yiyongera ni ko n’abapfa buri munsi barushaho kwiyongera.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































