Abageze mu zabukuru bafite hejuru y’imyaka 60 barimo gukingirwa Covid 19 babasanze mu ngo zabo, ni igikorwa bishimiye kuko bamwe bagorwaga no kugera aho bakingirira mu buryo bwa rusange, kandi bari bafite impungenge z’uko bari mu bo iki cyorezo cyibasiye.
Hirya no hino mu midugudu yo mu mujyi wa Kigali, harabera igikorwa cyihariye cyo gukingira abafite hejuru y’imyaka 60 y’amavuko batashoboye kugikingirwa mu byiciro.
Kuri abo hariyongeraho abagore batwite, ndetse n’abafite ubumuga batabonye uko bajya gufatira inkingo ku bigo nderabuzima.
Ni gahunda irimo gukorwa abakingirwa babasanze mu ngo kigakorwa n’abakozi bahuguriwe ibijyanye no gukingira.
Naho abajyanama b’ubuzima n’abayobozi b’inzego z’ibanze, barafasha mu kwerekana aho bakeneye gukingirwa baherereye, gutwara ibikoresho no kwandika amakuru y’abakingirwa.
Hari abakingiwe nyuma yo guhamagara numero yashyizweho, abandi inzego z’ibanze zari zizi ko bakeneye urwo rukingo zigenda zibageraho.
Bamwe mu bageze mu zabukuru bakingiwe baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuze ko bari barabuze uko bagera ahasanzwe hatangirwa inkingo, abandi bakavuga ko bageragayo bagasanga hari abantu benshi.
Annonciata Mukayuhi wakingiwe yagize ati “Twajyaga kwa muganga tugatonda, tugasanga abantu ari benshi, ngeze aho ndabireka binanira kujyayo. Nagiyeyo kabiri ngaruka ntakingiwe. N’iyo indwara yaza, urukingo ni rwiza, iyo urufite ntabwo umera nabi.”
Abarengeje imyaka 60 y’amavuko bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa COVID-19, bo bavuga ko bumva batekanye, ari nako bakomeza kwirinda.
Ministeri y’Ubuzima ivuga ko hejuru ya 60% by’abishwe na COVID-19 bari bafite hejuru y’imyaka 60 y’amavuko, kandi abenshi muri bo bari batarabona urukingo.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko uko inkingo zigenda ziboneka zihabwa abazikeneye.
“Ubwitabire buri hejuru, abanyarwanda benshi barashaka inkingo yewe n’abakiri bato barazishaka ari benshi, ikibazo dufite ubu ni uko dufite nkeya, igikenewe ni ukubona inkingo zihagije, kugira ngo ukingire 60% bisaba inkingo nyinshi, zimwe mu zo twatanze twaraziguze, izindi ziboneka binyuze muri gahunda ya covax, tuziboneye igihe twakingira abantu bikarangira.”
Imibare ya Ministeri y’Ubuzima yo ku wa kabiri w’iki cyumweru, igaragaza ko mu bantu 13 bapfuye bazize COVID-19 19, barindwi muri bo bafite hejuru y’imyaka 60 y’amavuko.
Ubwanditsi













































































































































































