Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Mu kwezi kumwe, inyubako 7 zafashwe zikekwaho amashanyarazi y’amibano

Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2021 ingo zigera kuri eshanu zarafashwe zikekwaho gukoresha amashanyarazi atishyurwa.

Tariki ya 05 Kanama 2021 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Kabuye, Umudugudu w’Ihuriro, Inzu icumbikira abantu (Lodge), resitora, ndetse n’andi mazu y’ubucuruzi abiri by’uwitwa Nzeyimana ndetse n’abakodesha ayo mazu ye zafashwe zikekwaho gukoresha amashanyarazi y’amibano. Yaba Nzeyimana n’abo bakodesha ayo mazu ntibari bahari ngo babibazwe ubu baracyashakishwa.

Ku munsi ukurikiyeho tariki 06 Kanama 2021 urugo rwa Nsengiyumva ndetse n’urwa Uwilingiyimana zose ziherereye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, ndetse n’urugo rwa Nzeyimana ruherereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro zose zafashwe zikekwaho gukoresha amashanyarazi y’amibano.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo bakurikiranwe n’ubutabera

Ba nyir’aya mazu bahise bashyikirizwa RIB ya Kicukiro kugira ngo bakurikiranwe kuri ibyo byaha bakekwaho.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano kuranga izi nkozi z’ibibi, cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’igihugu.

Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

Ati “REG ifatangiye n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu”.

Abantu baranze inyubako ziba amashanyarazi hari igihembo bagenerwa REG kubera icyo gikorwa bakoze.

Kwiba amashanyarazi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities