Iyi ntsinzi bayihawe n’igitego kinjijwe na Kylian Mbappé, mu minota ya nyuma y’umukino, ari na cyo cyafashije u Bufaransa kwegukana irushanwa rya UEFA Nations League; batsinze Espagne ibitego 2-1. Ni ku mukino wa nyuma, wabereye i Milan ku itariki 10 Ukwakira, 2021.
Mu gice cya mbere cy’umukino, Espagne yihariye umupira mu minota 45 ibanza, itanabonetsemo uburyo bwinshi bugana mu izamu; usibye gusa aho Karim Benzema yahinduye umupira ugakurwaho neza na Eric García.
Ku munota wa 60, mu gice cya 2 cy’umukino, U Bufaransa bwabonye ubuyobozi bwo gusatira amazamu. Ku mupira watewe na Antoine Griezmann, n’ubwo wakubise umutambiko w’izamu ukidunda hasi, mu gihe benshi bibwiraga ko warenze umurongo.
Mu kanya gato nyuma y’iminota ine gusa, Espagne yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Mikel Oyarzabal; nyuma yo gusiga Dayot Upamecano, akaroba Hugo Lloris.

Ni ibyishimo Abanya-Espagne batatindanye, kuko nyuma y’iminota ibiri, u Bufaransa bwishyuye igitego cyatsinzwe na Karim Benzema; ku ishoti yatereye mu nguni y’urubuga rw’amahina, atsinda Unai Simón.

Ku mahirwe atabarwaga, Kylian Mbappé yinjije igitego cyatandukanyije amakipe yombi, ku munota wa 80. Bamwe bibwiraga ko yafashe uyu mupira yaraririye nyuma y’uko wari uvuye kuri Theo Hernández, gusa wabanje gukorwaho n’umunyezamu García agerageza kuwukuramo.

Iminota ya nyuma itoroheye amakipe yombi, Hugo Lloris, umunyezamu w’u Bufaransa yakuyemo imipira ibiri ikomeye, yatewe na Oyarzabal ndetse na Yeremi Pino; ari na byo byafashije ikipe ye kuba iya kabiri yegukanye UEFA Nations League, nyuma ya Portugal iheruka muri 2019.
Uyu mukino wanyuma u Bufaransa bwawugezeho nyuma yo gutsinda u Bubiligi ibitego 3-2, mu gihe Espagne yo yari yatsinze u Butaliyani ibitego 2-1, ikipe yakiniraga mu rugo iyi mikino isoza UEFA Nations League.
UMUBYEYI Nadine Evelyne












































































































































































