Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya no gukumira indwara muri Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima -RBC, Dr Tuyishime Albert, avuga ko ntawe ukwiye kugira impungenge ku rukingo rushimangira, kuko umubiri ugira ubwirinzi kurusha gukoresha ubwoko bumwe.
Ibi Dr Tuyishime yabigarutseho mu makuru ya Televiziyo Rwanda yo ku wa kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021, aho yavuze ko bijyana n’icyo ubushashatsi bwerekana, ndetse n’amakuru mashya bagenda babona, ku itangwa ry’inkingo za COVID-19.
Yagize ati: “Ubushakashatsi bwagaragaje ko cyane cyane kuri uru rukingo rwo gushimangira, iyo umuntu ahawe urutandukanye n’izo yahawe mbere, bituma ubwirinzi bw’umubiri bwiyongera kurushaho iyo baza kumuha ubwoko bumwe bw’urukingo.”
Akomeza avuga ko nta yindi mpamvu yo kuzivanga uretse guha amahirwe abaturage yo kugira ubwirinzi bushoboka bwose.
Yavuze kandi ko inkingo zose zitangwa mu Rwanda zemewe kandi zifite impushya zose zisabwa kugira ngo zibe zatangwa.
Dr Tuyishime yongeyeho ko abantu bakwiye kwizera amakuru bahabwa n’abaganga kuko bafite ubumenyi ku nkingo n’amakuru akenewe ajyanye n’urukingo urwo arirwo rwose.
RBC ivuga ko urukingo rushimangira ruhabwa abantu bamaze gufata inkingo ebyiri cyangwa rumwe bitewe n’ubwoko bw’urukingo umuntu yafashe nibura nyuma y’igihe cy’amazi atandatu azifashe (Iminsi 180).
Mu Rwanda, gahunda yo gutanga urukingo rushimangira yatangiye ku ya 30 Ugushyingo 2021, iherere mu Mujyi wa Kigali, ubu ikaba imaze kugezwa no mu bigo nderabuzima n’ibitaro mu Ntara zose z’igihugu.
Kugeza ku wa 28 Ukuboza 2021, nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima, abageze ku 130,155 bamaze guhabwa urukingo rushimangira. Abanyarwanda bangana na 7,629,877 bamaze guhabwa byibuze doze ya mbere, mu gihe abangana na 5,435,180 ari abahawe doze zombi.
Nduwayo Eric
Umunyeshuri wimenyereza umwuga













































































































































































