Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), cyaburiye abahinzi n’aborozi bo mu bice bitandukanye by’Igihugu, ko hashobora kugwa imvura nyinshi mu minsi 15 ya nyuma ya Gashyantare.
Meteo Rwanda yatanze ubutumwa, bugaragaza ko muri iki cyiciro cya kabiri cya Gashyantare 2022: hagati y’amatariki ya 10 na 20 Gashyantare 2022, hateganyijwe imvura nyinshi iruta iyari isanzwe igwa, mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Yagaragaje ko biteganyijwe ko imvura izakomeza kuba nyinshi, ndetse ikazaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare, mu Rwanda.
Ni ubutumwa bugira buti “Imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 50 na 200, mu gihe cy’iminsi icumi y’iri teganyagihe; mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iyo minsi, iri hagati ya milimetero 10 na 70.”
Nko mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, no mu by’Umujyi wa Kigali, n’Uturere twa Rulindo, Ngoma na Rwamagana, hateganyijwe imvura nyinshi iruta izagwa ahandi hose mu Gihugu.
Iteganyagihe ryerekana ko mu bice by’Uturere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare ho, hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’ahandi.
Uku kwiyongera ngo kuzaturuka ku nkubi y’umuyaga, uva mu gice cy’epfo cy’inyanja y’Abahinde, hamwe n’imiyaga ituruka mu ishyamba rya Congo, ikazana ubuhehere bw’umwuka, mu majyepfo y’Akarere u Rwanda ruherereyemo, nk’uko Meteo Rwanda yabitangaje.
Mu gice cya mbere cya Gashyantare (kuva ku itariki ya 1 kugera ku ya 10 Gashyatantare 2022), mu Ntara y’Iburengerazuba no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Amajyepfo ndetse n’iy’Amajyaruguru, imvura yariyongereye cyane kurusha ahandi mu Gihugu.
Imibare igaragaza kandi ko mu Mujyi wa Kigali, mu bice byinshi by’Intara y’Amajyepfo n’ahenshi mu majyepfo y’Intara y’Iburasirazuba, ndetse no mu Karere ka Musanze na Nyagatare, muri iki gihe imvura yagabanutse ugereranyije n’iyari isanzwe ihagwa.
Meteo Rwanda yagaragaje ko bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bwamaze kubika amazi menshi, bityo ko ibiza byiganjemo imyuzure n’inkangu biteganyijwe, cyane cyane mu bice byagaragajwemo imvura nyinshi.
Hakwiye ingamba
Inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza, abatuye aho biteganywa, ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, baragirwa inama yo gufata ingamba zo kubikumira mbere no guhangana na byo.
Hateganyijwe kandi ko ibiza bishobora guturuka ku muyaga mwinshi, birimo no kwangirika kw’imyaka.
Mu kwitegurwa igihembwe cy’ihinga 2022 B, abahinzi n’abafatanyabikorwa mu buhinzi, basabwe kubungabunga umusaruro no gukoresha amazi y’imvura imaze iminsi igwa, ndetse n’iteganyijwe, mu kurangiza ibikorwa byo gutegura ubutaka.
UMUBYEYI Nadine Evelyne










































































































































































