Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

“Bucyibaruta nta bushobozi yari afite bwo guhagarika ubwicanyi” Gen. BEM Habyarimana

Mu rubanza rwa Bucyibaruta rukomeje kubera mu Rukiko rwa rubanda (Cours d’Assises de Paris) mu Bufaransa, Gen. BEM Habyarimana Emmanuel wumviswe nk’ushinjura umuburanyi, aho yagaragazaga ko Perefe Bucyibaruta Laurent yarangwaga n’imyitwarire myiza ku buryo nta ruhare yamushinja ahubwo ko atagize ubushobozi ngo abe yahagarika ubwicanyi.

Yatangiye avuga ku buryo yamenyanye na Bucyibaruta I Kibungo, aho bombi bakoreye ndetse bakaza kongera guhurira ku Gikongoro nab wo bari mu mirimo ya Leta.

Yagize ati “Nzi Bucyibaruta kuva mu mwaka wa 1980. Nagiye gukorera I Kibungo kuva mu 1986, twajyaga duhura kuko nari nshinzwe ibijyanye n’iperereza. Mu 1994 twabanye ku Gikongoro hagati ya Gicurasi na Nyakanga, mu gihe yari Perefe naho njye nshinzwe amasomo mu ishuri rya gisirikare ryari ryimukiye ku Kigeme.”

Bagerageje guhuza imbaraga

Gen. BEM Habyarimana yabwiye Urukiko ko agera I Kigeme yahise ajya kureba Perefe Bucyibaruta, n’abandi bayobozi; aho yasanze ahangayitse cyane kubera Interahamwe zicaga abantu hose, nta buryo Buhari bwo kuzihagarika.

Aha ni ho umutangabuhamya yakomerejeho avuga ko yasabye Bucyibaruta, kuzajya bababwira nk’Ishuri rya Gisirikare, igihe bazaba bakeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose ngo bagire abantu bafasha muri ibyo bihe bikomeye.

Ati “Twageze I Kigeme harabaye ubwicanyi muri Mata, kuko hari ibitaro n’ishuri na Paruwasi; hari abo twarinze harimo na Musenyeri ukiriho na n’ubu n’abandi bagendaga batuzanira. Hari abantu bazanye I Kigeme, nk’abo Musenyeri yazanye abavanye I Kibeho bari bararokotse, turabarinda.”

Abajijwe uko Bucyibaruta yitwaye igihe habaga ubwicanyi I Murambi, Cyanika, Kaduha n’I Kibeho; yasubije gusa ko yakurikiranaga ibibera hirya no hino ariko atari ahari.

Ati “Sinari mpari ariko nakurikiraga ibyaberaga hirya no hino mu Gihugu, nka ‘Officier Militaire’. Iyo yo sinayimenya kimwe n’uko n’ubu ntashobora kuyimenya.”

Yongeraho ko ikibazo cy’ubushobozi ari cyo cyabaye intambamyi ku mico myiza ya Bucyibaruta, ngo abashe gutabara abicwaga; kuko yari umuntu utari ushyigikiye ubwicanyi bwakorwaga.

Ati “Bucyibaruta ni umuntu utarashoboraga kwica abantu kuko na we ubwe ari umuntu wahigwaga, cyane ko yari afite umugore w’Umututsi. I kibungo yakoranye neza n’abantu, I Gikongoro na ho nakwemeza ntashidikanya ko na ho yitwaye neza. Yisanze ari mu bihe bikomeye atagizemo uruhare, nta ngabo yari afite.”

Uyu mugabo (Gen. BEM Habyarimana Emmanuel) wanabaye Minisitiri w’Ingabo, mu gihe cy’imyaka ya 2000 na 2002, ubu atuye mu Gihugu cy’U Busuwisi aho ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Bucyibaruta Laurent akomeje kuburanishirizwa mu Rukiko rwa Rubanda (Cours d’Assises de Paris), akurikiranwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihe yari Perefe wa w’iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities