Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Izamuka ry’ubukungu bwa Afurika rizashingira ku buhahirane bw’uturere tuyigize _Dr Andrew Mold

Ku bufatanye bwa The Friedrich-Ebert-Stiftung (FES) na The Economic Policy Research Network (EPRN), Umuhanga mu bukungu mpuzamahanga, Dr Andrew Mold, ahugura itsinda ry’abanyamakuru bibanda ku bukungu yashimangiye ko Afurika ifite amahirwe menshi yo gutera imbere. Byose bizaturuka ku bushake bwiza bwa politiki y’ibihugu no guha agaciro amasezerano mpuzamahanga ndetse n’imikoranire inoze n’indi miryango y’ubukungu mu karere.

Muri aya mahugurwa yabereye i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2022, Dr Andrew Mold, yavuze ko uko bimeze kose n’ubwo u Rwanda rukiri mu nzira y’iterambere, hari byinshi igerageza mu kuzamura ubukungu bwayo, bitandukanye na politike y’Ubwongereza yo kwikura mu Muryango w’ibihugu by’i Burayi.

Yakomeje avuga atanga urugero rwo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba -EAC, ashimangira ko mu gihe ibihugu byose bigize uyu muryango bitumvikanye mu gushyiraho amategeko yorohereza abacuruzi, byaba ari ikibazo gikomeye.

Politike imwe mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, imisoro ku bicuruzwa no gukuraho impapuro z’inzira ni bimwe mu bintu bishobora gutuma isoko rirushaho kuba rimwe.

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko kugira ngo ubukungu bwa Afurika butere imbere, bisaba ko habaho umubare mwinshi w’ibicuruzwa bijyanwa hanze, bityo amafaranga akinjira mu gihugu ari menshi, bigatuma inganda zirushaho gutera imbere.

Ibicuruzwa by’u Rwanda na Tanzaniya biri mu bihugu bitandatu bya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara byahuye n’impinduramatwara y’ubukungu, kugira ngo bigarure neza abanyamigabane.

Raporo y’isoko buri gihembwe n’abasesenguzi bo mu itsinda ry’imari n’Afurika y’imari yerekana ko Isoko ry’imigabane mu Rwanda (RSE) na Dar es Salaam Exchange (DSE) ryanditse 7.2 ku ijana na 9.1 ku ijana mu gihe cy’amezi 12 kugeza muri Kamena 2022.

Raporo yiswe Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (usibye Afurika y’Epfo) yerekana ko hari ibihugu byo muri Afurika byitwaye neza muri icyo gihe harimo Nijeriya yagaruye 20.9 ku ijana, Zambiya 12.1 ku ijana, Seychelles gatanu ku ijana na Botswana 2,8 ku ijana.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities