Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Abanyeshuri biyemeje gutanga ubuzima ku bakeneye amaraso

Bamwe mu banyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu karere ka Nyaruguru, biyemeje gutanga amaraso yo gufasha indembe ziyakeneye kwa muganga, kuko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima hagamijwe kurokora abayakeneye.

Ibi aba banyeshuri babigarutseho binyuze mu marushanwa yateguwe n’Umuryango utabara imbabare w’u Rwanda, ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima -RBC, ku nkunga y’umushinga DP4 Project. Aya marushanwa yabereye mu murenge wa Kibeho ku wa 3 Ukuboza 2022, yatumye abanyeshuri barushaho kumenya agaciro ko gutanga amaraso.

Umurerwa Marie Michelle yiga mu mwaka wa Gatandatu kuri GS Mère du Verbe Kibeho. Yahembwe ku mwanya wa kabiri mu gukina ikinamico. Avuga ko yishimiye intsinzi ariko ikimushimishije kurushaho ari ugusobanukirwa ko amaraso ari ubuzima na we agiye kujya ayatanga.

Agira ati “Ntarategura aya maraushanwa sinarinzi neza akamaro ko gutanga amaraso, icyo bisaba n’uko bikorwa, ariko mu gihe twategura ikinamico twarabisomye kandi twarabyumvise. Tuzaharanira kubishyira mu bikorwa kandi nanjye ninuzuza imyaka nzayatanga mbikunze.”

Dukundimana Pacifique yiga muri GS St Paul Kibeho. Yatsinze mu gice cy’indirimbo. Avuga ko gutambutsa ubutumwa bwo gutanga amaraso azabukomeza, urubyiruko rwinshi rukitabira kuyatanga yihereyeho.

Agira ati “Nabaga mu itsinda ry’urubyiruko rya Croix Rouge ku ishuri, ariko sinarinzi neza gutanga amaraso uko bikorwa. Aya marushanwa yaramfashije cyane, ubungiye kujya nyatanga nanjye ngire uruhare mu kurengera abarwayi, kuko amaraso ni ubuzima.”

Umumararungu Beatha, Umuhuzabikorwa wa Croix Rouge mu karere ka Nyaruguru na Nyamagabe, avuga ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kurushaho gusobanurira urubyiruko akamaro ko gutanga amaraso, bizatuma umubare w’abayatanga mu minsi iri imbere uziyongere.

Agira ati “Turi kubona umubare w’abatanga amaraso ugabanuka, abaturage baradohoka; turagira ngo tubitoze urubyiruko hakiri kare, rukure rubyiyumvamo, kuko mu minsi iri imbere nirwo ruzayatanga; rubisobanukirwe binyuze mu kubyumva, rukabikoramo n’ibihangano.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ishami rishinzwe gutanga amaraso, rikorera mu karere ka Huye rivuga ko nubwo mu Rwanda amaraso aboneka, uburyo asabwa mu bitaro mu Rwanda ntaraboneka 100%. Ni ngombwa ko abantu benshi bitabira gutanga amaraso kuko niyo yaboneka ijana ku ijana haba hakenewe ayo mu ngeri zitandukanye.

Aya marushanwa yateguwe ku rwego rw’akarere yitabiriwe n’ibigo by’amashuri 9 bifite abanyeshuri b’abakorerabushake ba Croix Rouge, barushanwaga mu mivugo, indirimbo n’amakinamico.  Muri buri ngeri y’igihangano hahembwe abanyeshuri babiri, aho uwa mbere yahembwe 50,000Frw, uwa kabiri ahembwa 40,000Frw.

Aya marushanwa yarateguwe ku nsanganyamatsigo kuri iyi nshuro igira iti “Sobanukirwa no gutanga amaraso ahabwa abarwayi mu kwa Muganga.”

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities