Bamwe mu baguzi bakunze kugura ibintu bitangukanye basanga bitameze uko babyifuza cyangwa uko babyizezwaga ntibabisubize abo babiguze kuko batazi ko kubisubiza ari uburenganzira bwabo.
Ntihakwiye kugira umuguzi urengana ngo ahabwe ibyo adashaka kandi yishyuye. Ntibakwiye kandi guceceka mu gihe bahawe serivisi idahwanye n’iyo bishyuye.
Ibi bigarukwaho na Ndizeye Damien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’umuguzi, ubwo ku wa 17 Werurwe 2023 mu karere ka Huye hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzi bw’umuguzi.
Ndizeye agira ati “Kera hagaho fagitire zanditseho ko igicuruzwa waguze kidasubizwa, ariko byavuyeho; ni uburenganzira bw’umuguzi gusubiza icyo yaguze iyo asanze kitameze uko yacyifuzaga. Leta yashyizeho amategeko n’amabwiriza byo kurengera umuguzi, ikibazo gihari kugeza ubu abaguzi ntibazi uburenganzira bwabo n’abatanga serivisi ntibaramenya uburenganzira bw’umuguzi. Urugero rwa serivisi ya taransiporo, interineti yo mu modoka umuguzi aba yayiguze ariko ntayihabwe. Ntikora…”
Akomeza avuga ko abaguzi barengana ntibavuge bigora kubimenya ushingiye ku muco w’abanyarwanda, bitandukanye no mu bindi bihugu aho abantu bavuga ibitagenda neza. Ati “Tuzakomeza ubukangurambaga kandi hari n’ibigo nka RICA, RURA na BNR bikurikirana uburenganzira bw’umuguzi yaba mu ikoranabuhanga n’ibindi bicuruzwa.”
Gahungu Charles, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu kigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) avuga ku kiguzi cyo guhamagara na interineti.
Agira ati “Hari gukorwa byinshi kugira ngo ibiciro bigabanuke ku bufatanye na kompanyi z’itumanaho. Harakorwa ibishoboka byose ngo ibiciro bigabanuke kandi na interineti umuntu yaguze ayikoreshe uko ingana itamupfanye ubusa.”
Ku ruhande rw’abacuruzi baravuga ko interineti ya 4G igihenze kuyikoresha bikaba bigoye, keretse iyo icyenewe cyane akenshi hakoreshwa 3G nk’uko byagarutsweho na Bisengimana Jean Baptiste ufite icapiro akanatanga serivise z’ikoranabuhanga imbere ya kaminuza.
Insanganyamatsiko yo kuri iyi nshuro tugenekereje mu Kinyarwanda iragira iti “Serivisi nziza inahendutse y’itumanaho. -Better and affordable telecom service.”
Eroge Rukundo













































































































































































