Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kwibuka29: Ubuhamya bwa Mushimiyimana Françoise wabeshye Interahamwe amafaranga   

Mushimiyimana Françoise warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu buhamya atanga avuga ko Ineterahamwe zamutwaye ku rwobo zajugunyagamo abantu, ariko haza igitekerezo na we atazi uko cyaje, abwira uwari ugiye kumutema ko aba aretse kuko aho bamukuye yahasize amafaranga. Baragiye bahageze atangira kwivugisha ko umuntu ahasize atazi aho agiye, Interahamwe umujinya uyishe iramusunika ngo agende azagwe ahandi.

Ibi byagarutsweho ubwo mu karere ka Nyamagabe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, haberaga Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanunamirwa Imibiri isaga 50,000 ishyinguye muri uru Rwibutso.

Mushimiyimana Françoise wavukiye mu murenge wa Gasaka mu Kagari ka Kigeme mu Mudugudu wa Munombe, mu buhamya bwe, yatangiye avuga ko yavutse neza nk’abandi bana, ararerwa, arateteshwa ariko atazibagirwa ibyo yabonye mu 1994.

Agira ati “Ndi umwe muri bake barokokeye hano i Murambi. Imana yashatse ko nzabara inkuru y’ibyahabereye kuko kurokoka byabaye umugambi w’Imana, kuko abicanyi bari bahigiye ko nta n’umwe ugomba gusigara.

Kurokoka byari nk’Inzira y’Umusaraba, ariko nkaba mbikesha Imana yavugiye mu uwari Umushumba w’Inka z’iwacu wankuye mu menyo y’Abicanyi.

Uyu mushumba waragiraga Inka zo mu rugo, yavuze ko ndi Umuhutu kuko Papa ariwe, nyamara yarabeshyaga ashaka kundokora, ibi ndabimushimira.

Nyuma yo kuvuga ko ndi Umuhutu, njye na musaza wanjye Dieudonne bari batemye mu gahanga baradushoreye ngo tujye kubereka mu rugo, bavuga ko nibasanga nabeshye njye na we batwica…

Mu rukerera rwa tariki ya 21 Mata 1994, nibwo numvise amasasu avugira hafi y’icyumba twari turimo n’ababyeyi banjye ndetse n’abandi bari bahungiye i Murambi. Mbere y’uko interahamwe zinjiramo, zabanje guca za giriyaje z’amadirishya, babona kwinjiramo. Bahise basunika urugi baturusha imbaraga baratwinjirana nabo twari kumwe muri icyo cyumba.

Aba bicanyi, basanze ndi na barumuna banjye, Mama, Nyogokuru, Sogokuru n’abandi bo mu muryango mugari, batangira kudutema, nta n’umwe ugize amahirwe yo kwicwa n’Isasu nk’uko twabyifuzaga.

Njye nahise nzamura akaboko k’iburyo baragatema. Nahise mvuga ngo mumbabarire njye ndi Umuhutu, kuko nari namenye ko abari kwicwa ari Abatutsi. Gusa Interahamwe yantemye ntabwo n’ubu ndamenya uwo ariwe, gusa mwibukira ku gikomere mfite ku kaboko.

Antema, yagize ati ‘Utabeshya ntabwo uri Umuhutu!’ Amaze kuntema, nahise ndyama nubitse inda, abatemwe bose bakangwa hejuru. Nongeye kunyeganyega abicanyi bamaze gusohoka. Nubuye umutwe nditegereza, mbona Mama, musaza wanjye twitaga Dieudonne, Mugisha na Sogokuru bamutemye mu gahanga n’abandi bavandimwe batemaguwe.

Muri ako kanya, haje abantu banyuraga mu byumba bareba abagihumeka ngo babahorahoze. Ku bw’amahirwe, muri abo bagabo harimo Sindikubwabo wari umushumba w’inka z’iwacu. Ankubise amaso, Interahamwe zivugira rimwe ziti ‘Haracyarimo abantu batarapfa!’ Naramwegereye ndamubwira nti ‘mbabarira unkize aha hantu’. Yahise avuga ko ndi Umuhutu.

Ati ‘Uyu mwana Se ni Umuhutu, ahubwo bazanywe hano na Nyina w’umututsi. Ako kanya, musaza wanjye Dieudonne yahise avuga ko tuvukana. Gusa, yari yatemwe mu gahanga.

Barambajije bati ‘Uri uwo kwande?’ Ntabwo nzi icyankoresheje, ndavuga nti ‘Ndi uwo kwa Kazitunga wo ku Kigeme’.

Bahise badukura aho, baduha Interahamwe ebyiri zifite imihoro, ziraduherekeza, batuzamura umuhanda tunyura mu Gatyazo, ariko nkibaza ngo nitugera aho nababwiye ndabereka hehe?

Twaragiye, tugeze mu gasantire k’iwacu, ku bw’amahirwe twahise dukubitana n’umugore wa Tewofiri ku marembo, ahita yikorera amaboko ati ‘Abana bacu mubavanye he? Bati ‘ni abanyu? Ati ‘ni abacu?’ Za nterahamwe ziti ‘Nimwende abana banyu!’

Nyuma, twaje kujya ku Kigeme na musaza wanjye, ariko ntabwo twashoboye kurokokana, kuko baje kumutwara baramwica agenda ampepera ku buryo n’ubu iyo hagize umuntu umpepera cyangwa umwana nibuka uburyo musaza wanjye bamwishe. Nasigaye aho, hashize akanya nanjye baraje barantwara bangejeje hejuru y’urwobo barimo batamo abo bari kwica, sinzi aho igitekerezo cyavuye mbwira uwari umanitse umuhoro ngo anteme nti ‘ba uretse kunyica, kuko hariya narindi mpasize musaza wanjye kandi afite amafaranga yayaguha.

Ako kanya yahise anshorera ngo njye kumumwereka ariko ntawe narimpasize, ahubwo narabeshyaga. Tuhageze narivugishije nti ‘agiyehe ko musize aha?’ Ahita arakara aransunika ati ‘genda uzagwe ku bandi!’ Mba ndongeye ndarusimbute. Twaje kugaruka i Murambi, tuhasanga Abafaransa turahaba, nyuma badupakira imodoka batujyana i Butare, aho Inkotanyi zari zarafashe batugarurira ubuzima turokoka gutyo!”

Mushimiyimana Françoise, asoza ashimira ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi na Perezida Paul Kagame wari uziyoboye, ku ruhare zagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera gusubiza Igihugu ubuzima.

Byakusanyijwe na Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities