Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kwibohora29: Amateka y’abanyarwanda yanditswe mu maraso yabo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije urubyuruko kumva ko rufite inshingano ikomeye yo gusigasira amateka yo kwibohora yanditswe mu maraso y’urubyiruko bagenzi babo rwitangiye igihugu rukemera guhara ubuzima.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu gitaramo cyo kwizihiza ku nshuro ya 29 isabukuru yo kwibohora.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa byo kwizihiza umunsi wo kwibohora, mu ijoro ryo ku Cyumweru muri Kigali Convention Centre, ku wa 2 Nyakanga 2023, habereye igitaramo cyigamije kwishimira ibyo igihugu cyagezeho muri iyi myaka 29 kimaze cyibohoye.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yagejeje ku bitabiriye iki gitaramo cyo kwibohora, yagarutse ku mateka maremare u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko tariki 1 Nyakanga u Rwanda rwahawe ubwigenge ariko ko ubuyobozi bw’icyo gihe bwahisemo kubwisubiriza abari babubahaye.

Yagize ati “Tariki ya mbere Nyakanga, byiswe ko twahawe ubwigenge ariko iminsi igiye itera imbere tugenda dusa nk’aho twabisubije abari baduhaye ubwigenge, ngo nimwikomereze ngo n’ubundi ntitubishoboye. Abitwaga ko baduhaye ubwigenge barabisubirana, dusigarana izina ry’ubwigenge, ubwigenge nyakuri butwarwa n’ubundi n’abari babutubujije. Uko ni ukuri. Ntbwo ari twe gusa, iyo ugiye kureba hirya no hino ni ko bisa nk’aho ari ko byagenze. Abantu babonye ubwigenge mu izina, barabubura mu by’ukuri.

Aha ni na ho yahereye avuga ko bidakwiye gusubiramo amakosa nk’ayo nyuma yo kwibohora ku itariki 4 Nyakanga 1994.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Itariki kane rero Nyakanga, ibyo mwita kwibohora, murashaka ko tuzibohora, tukabisubiza na none abari batumye ko bimera gutyo? Cyangwa se abantu bakwiye kuba biteguye gukora n’ibiruhanije byatuma bakomeza bafite uko kwibohora mu maboko yacu.”

Perezida Kagame yunzemo ati “Ibyo ni uguhitamo, mugomba guhitamo uko mubaye. Nimushaka kubaho nabi muzabaho nabi, ibyo biranoroshye cyane. Ushaka kubaho nabi ntavunika. Ubwabyo kutavunika, kutagira icyo ukora, bikubeshaho uko kwa nabi. Ntabwo bivunanye rero. Ibivunanye ni ukubaho neza, kubera ko kubaho neza urabikorera, urabivunikira.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku buremere bw’aya mateka u Rwanda rwanyuzemo avuga ko ari amateka yanditswe n’amaraso y’abana b’Abanyarwanda bityo asaba urubyiruko kudatwarwa n’ibibangiriza ahazaza nk’ubusinzi ahubwo ko rukwiye gufata inshigano yo gukomeza no gusigasira aya mateka y’igihugu.

Ati “Amateka yanditse mu maraso n’ayanditse muri wino murumva aho bitandukanira. Nimushaka kubaho nabi, muzareke wino isibe amateka yanyu yanditswe mu maraso y’abanyu.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Ibigezweho, bizahoraho ni ukudasiba amateka yanditswe mu maraso yanyu ngo muyareke asibwe n’inzoga, asibwe na wino.”

Iki gitaramo cyasojwe n’ubusabane aho Perezida wa Repebulika yafashe umwanya wo kunyura mu bari bacyitabiriye abifuriza umunsi mwiza wo kwibohora.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ubukungu

Huye, Rwanda – 21 January 2026 -The Rwanda Agriculture and Animal Resources Development Board (RAB) has received the first batch of 10 high-genetic-merit Holstein-Friesian...

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities