Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Perezida Kagame ariyizira mu gukemura ibibazo byo muri Siporo

Perezida Paul Kagame, mu kiganiro cyo ku wa 4 Nyakanga 2023, yaburiye ababa muri siporo y’u Rwanda badakora ibyo badasohoza inshingano zabo bakirirwa mu bidafite akamaro, umunsi yabonye umwanya azabyinjiramo kandi hari abazabigenderamo.

Ubwo yari mu kiganiro ku kijyanye n’umunsi wo kwibohora u Rwanda rwihiza buri wa 4 Nyakanga yabajijwe impamvu siporo y’u Rwanda, idatera imbere nk’ibindi bikorwa kandi ishorwamo akayabo.

Aha Perezida Kagame yavuze ko hari ibyo yumva byatangiye gukorwa nko gutangira kuzamura abana bihereye mu mashuri kandi muri buri karere abana bakazamuka bityo bigatanga umusaruro, ikindi yavuze abona nk’ikibazo ni abo yise abarezi ni ukuvuga nk’abatoza n’abandi baba muri siporo cyane umupira w’amaguru ngo bafite imyumvire itari myiza.

Agira ati “Ubwabo bafite imyumvire itari ifite ukuntu itameze neza nabo ngira ngo ahari hakwiye kuzamuka abandi, ubundi kubimaramo iminsi byari byiza ariko kuba mu kazi, ugakunda ariko ugakorana umuco utari mwiza nabyo ngira ngo ntibitanga umusaruro nyawo.”

Arongera ati “Kuva kera ugasanga aho kwitoza no gukora ibikenewe baraho bari mu kuraguza, mu marozi, no guha ruswa abasifuzi, ibi usanga bitwara 50 ku ijana y’ibyagombaga gukorwa.”

Aha niho ahera avuga ko ibi ntaho byageza umukino ntanaho byageza Igihugu muri uwo mukino.

Asa nk’uburira ababa muri siporo y’u Rwanda yavuze ko umunsi yabonye umwanya ibyo byose bigomba guhagara ndetse bamwe bashobora kubigendera mo.

Agira ati “Ubanza nzashaka umwanya nkahangana nabyo nk’uko duhanga n’ibindi byose. Ubanza yewe bizabagiraho ingaruka ubwo mbatumyeho kare ntabijyamo kuko bijyiyemo sinakwemera ibitekerezo by’ubutindi ko aribyo bijya muri siporo ireba igihugu n’abadukomoka ho.”

Ibibazo bigaragara muri siporo y’u Rwanda ni byinshi ariko abantu bamwe benmeza ko igiteye inkeke ari imyitwarire y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.

Amavubi aherutse gutsindirwa mu Rwanda na Mozambique ibitego 2 ku busa hano mu Rwanda, ibi bikurikira guhanwa na CAF ubwo baterwaga mpaga kubera igisa n’ubujura bwo gukinisha uwitwa Muhire Kevin kandi afite amakarita atamwemerera gukina umukino wa Benin.

Ibi byose byakurikiwe n’iyegura rya Komite yose ya FERWAFA yari iyobowe na Olivier Nizeyimana.

Si mu mupira w’amaguru gusa usangamo ibibazo, Siporo yo mu Rwanda muri rusange usangamo urujya n’uruza rw’ibitagombye kubamo.

Nshungu Raoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities