Mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, mu kagari ka Bwerankori ubuyobozi bwaburijemo igikorwa cyo gufungura ECD yagombaga gufasha abana ba bakobwa babyariye iwabo.
Aho bagombaga kujya basiga abo bana kugira ngo babone uko bajya mu mushinga wiswe “Shabuka Mukobwa” uzabigisha gukora imirimo itandukanye ishingiye ku myuga yabafasha kwikura mu buzima mubi n’ubukene babagamo ndetse n’ubwigunge.
Ku wa kabiri tariki ya 08 Kamena 2023, nibwo icyo gikorwa cyahagaritswe n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Umurenge wa Kigarama. Ushinzwe uburezi mu karere ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, baje aho icyo gikorwa cyagombaga kubera bagasaba ko kitakomeza kuko bavuga ko batabimenyeshejwe.
Ku rundi ruhande ariko, ubuyobozi bwa Centre Marembo, ari na bo ba nyir’igikorwa bo bavuga ko babimenyesheje akarere n’umurenge bakoresheje ubutumwa bunyuze muri Email no kuri watsapu (WhatsApp) zabo ariko ntibasubizwe ahubwo bagatungurwa no kubabona babahagarikira kandi igikorwa cyatangiye.
Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa ndetse ari n’abafatanyabikorwa bacyo, babwiye Ikinyamakuru Panorama ko batishimiye ibyakozwe n’ubuyobozi kuko mbere y’uko gitangira bari bamaze umwanya utari muto babategereje ngo babafungurire.
Mukankaka Elliminée ati “Njyewe narabyaye mbaho nabi, rero kuba iyi ECD Centre Marembo yari yemeye kunsigaranira umwana, numvaga bizamfasha kujya kwiga nta mutima uhagaze, nkabasha kwikura mu bukene. Kuba bayifunze birambabaje kuko ntazi neza niba izemererwa gukora nkabona uko njya kwiga.”
Tuyishimire Angelique na we ati “Nabayeho nigunze kuko narimaze kubona ko ubuzima bwanjye bwamaze kwangirika, ariko maze kumenya Centre Marembo bakemera kunshyira mu bandi bana bakanyishyurira kwiga amategeko y’umuhanda, nkabasha kubona perimi, bakaba bari bemeye no kunsigaranira umwana nkajya gushaka ubuzima, byari bigeye kumfasha njye n’umwana wanjye. Kuba bahafunze ni imbogamizi kuko ntazabona aho nsiga umwana.”
Centre Marembo ni Umuryango utegamiye kuri Guverinoma wiyemeje wiyemeje gufasha abana b’abakobwa babyariye iwabo ari bato bita ku babakomokaho. Umuyobozi wa Centre Marembo, Nsabimana Nicolette, avuga ko bafite abana b’abakobwa 20 babyariye iwabo bari bagiye gutangira kwiga imyuga ariko bagatangiza naho bazajya basiga abana babo kugira ngo bajye kwiga babafate ni mugoroba bashoje amasomo yabo. Bari biteguye kwakira abana 80 bakomoka kuri abo bakobwa n’abandi bose batuye muri aka kagari.
Nsabimana agira ati “Duhagaritse iki kigo twaba duhemukiye abakobwa bacu cyane. Nababajwe n’abantu baje kuvuga ngo duhagarare ngo Marembo yarafunzwe kandi ntawigeze uduha urwandiko rutumenyesha ko yafunzwe, ntanazi n’uwayifunze; n’igihe twabahaga ubutumire ntibatubwiye ko tutemerewe kugira icyo dukora.
Baratwihoreye tugira ngo bazaza kwifatanya natwe, dutungurwa n’uko baje badusaba gusohora abantu ngo baragifunze. Twitegiye kujya mu bundi buyobozi kuko ibyangombwa turabifite ikibuze ni ukuganira.
Ndumva ababikoze ari ku giti cyabo haba Umuyobozi w’Umurenge cyangwa ushinzwe uburezi ntabyo batubwiye kandi turahakorera. Twiteguye kwegera ubuyobozi kuko uko bigenda kose abana bahohotewe bategetswe kubona ahantu bashyirwa nabo bakagira uburenganzira nk’ubw’abandi bana ndetse n’aho basiga ababo bakajya kwiga batuje na bo bakikura mu bukene.”
Umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Kicukiro, Murekatete Denyse, waje guhagarika icyo gikorwa, avuga ko igitumye babihagarika ari uko batigeze babimenyeshwa.
Agira ati “Impamvu nuko bitigize bimenyeshwa ubuyobozi ngo turebere hamwe ibisabwa ku gikorwa kigiye gukorwa hanyuma tubyumvikaneho kuko ikigo cyari cyarafunzwe.”
Ku ifungwa ry’iki kigo twababajije abayobozi niba hari ibaruwa igifunga Centre Marembo baba barabahaye, ntibagira icyo badusubiza.
Twashatse kumenya amakuru nyayo ku ihagarikwa ry’iki kigo, duhamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, atubwira ko atwaye imodoka tuza kongera kumuhamagara ariko inshuro zose twamuhamagaye ntiyongeye kutwitaba.




Panorama














































































































































































