Bamwe mu bahinzi bahinga imyumbati baravuga ko hashize igihe barabuze imbuto y’imyumbati kubera amikoro make bigatuma badashobora guhinga ubuso bwose bafite. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yizeza abahinzi ko iki kibazo kigiye kubonerwa umuti urambye mu byumweru bibiri.
Mu kiganiro abahinzi bahaye Umunyamakuru wa Panorama, bavuga ko ikibazo bari bafite kigiye gukemurwa n’urwego rw’Intara bakabona imbuto mu byumweru bibiri bigiye gukurikiraho. Bavuga ko imbuto ikenewe na benshi ku buryo kuyibona ari ukuyitanguranwa.
Niyitanga Yakobo ni umwe mu bahinzi b’imyumbati wabigize umwuga. Akorera mu mirenge ibiri uwa Ntongwe wo mu karere ka Ruhango n’uwa Busoro wo mu karere ka Nyanza. Yahawe ibihembo by’ishimwe binyuze mu mushinga wo kwigisha abahinzi guhinga kijyambere; avuga ko imyumbati yahinzwe neza kandi ikitabwaho iteza imbere umuhinzi. Yongeraho ko imbuto ikenewe n’abantu benshi bigatuma itaboneka neza ngo bose bayibone uko bikwiye.
Agira ati: “Twebwe turi abahinzi babigize umwuga kandi twatangiye kubona ko imyumbati ihinzwe neza ku gihe, igafatwa neza, itanga umusaruro mwinshi, igatanga n’imbuto yo gutera ahandi. Gusa ntabwo turabasha guhaza abahinzi bayikeneye ariko twaragerageje gusa dukeneye abunganizi badufasha neza mu guhaza abakeneye imbuto”.
Munyarugero Thomas avuga ko afite hegitari eshatu ahingaho imyimbati ariko akenshi iyo atatanguranwe n’abandi bahinzi usanga bamutanze kuyisaba akayibura, bityo hakenewe imbaraga zo kuyibonera abayikeneye.
Agira ati “Nkunze guhura n’ikibazo ko Koperative zihingira hamwe zikayitanga abandi bahinzi, ku buryo njyewe utayibamo mbona udusagutse ariko hakenewe abatubuzi benshi kugira ngo twese tuyibone, kuko hari n’abandi bayikenera bagahinga ibindi kubera kuyibura”.
Rugenga Paul avuga ubuyobozi bukwiye kubaba hafi bukabegereza imbuto kugira ngo ubuso bwose buhingwe, bazabone umusaruro uhagije isoko rigaragara ko rikeneye ubugari. Yongeraho ko ikibazo gikomeje kubagora ari imbuto nke idahaza abahinzi bose.
Agira ati “Ntabwo aho duhinga hakwiye kuko ubuhinge bwose dufite ntitububonera imbuto ikwiye, dukeneye ko ubuyobozi butuba hafi bukaduha imbuto yatuma duhinga hose, kugira ngo tubone umusaruro ukwiye, kuko hari abantu benshi bakeneye ubugari kandi bunambuka hanze y’Igihugu”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, atangaza ko yakoze ingendo zitandukanye mu Karere kose no mu Mayaga aganira n’abaturage ku bijyanye n’imbuto y’imyumbati n’ugomba kuyihabwa n’icyo uyisaba agomba kuzuza, kugira ngo ayihabwe kandi ikamugeraho ku giciro cyoroheje.
Agira ati: “Twakoranye inama n’abahinzi bose bo mu karere kacu harimo n’abahinga mu Mayaga, ariko buri muhinzi wese agomba kubona imbuto y’imbyumbati ku giciro cyiza, ingeri imwe y’umwumbati ntirenza amafaranga 12; ni ukuvuga ko umufuka w’ibiro ijana udakwiye kurenza ibihumbi hagati ya 16 na 18 by’amafaranga y’u Rwanda kandi uyiguhaye akayikugereza ku buhinge bwawe, ugatera kandi ku gihe bitewe n’igihe wayakiye. Twizeye ko uwayihawe ku gihe cyiza azabasha kubona umusaruro mwiza utubutse”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, KAYITESI Alice, ku wa Kabiri tariki ya 28/11/2023, yasuye abahinzi b’icyitegererezo n’amakoperative ahinga imyumbati, anatemberezwa ubuso buhinzeho imyubati mu Murenge wa Ntongwe. Ybwiye abahinzi ko ikibazo cy’imbuto y’imyumbati kigiye kubonerwa umuti urambye mu byumweru bibiri.
Agira ati “Natwe twifuza ko abahinzi b’intangarugero ku giti cyabo cyangwa abari muri Koperative bakora ibishoboka byose kugira ngo haboneke umusaruro wakoreshwa n’uruganda rwa Kinazi abaturage bahawe n’Umukuru w’igihugu. Bahawe uru ruganda kugira ngo bazaruhaze n’umusaruro w’ibyo beza utangiritse ngo bahombe. Twizeye ko mu bufatanye bwacu n’inzego bireba haboneka igisubizo kirambye mu byumweru bibiri”.
Yongeyeho ko imbuto y’imyumbati yagabanutse ariko ubuyobozi buticaye burimo gukora ibishoboka byose ngo imbuto igaruke kandi igere kuri bose, bahinge neza n’udafite ubushobozi bwo kuyigura na we afashwe.
Guverineri Kayitesi avuga ko uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rwongerewe ubushobozi bwo kwakira umusaruro mwinshi kandi abahinzi bagomba kuruhaza.
Uruganda rwa Kinazi ruravugurwa ku buryo ruzakuba inshuro eshatu umusaruro rwakiraga, ni ukuvuga ko ruzajya rutunganya toni 30 ku munsi ruvuye kuri toni icumi rwatunganya.
Mu Karere ka Ruhango hamaze guterwa imyumbati ku buso bungana na Hegitari ibihumbi 11 mu gihe hari hateganyijwe ko hahingwa hegitari ibihumbi 16 muri uyu mwaka wa 2024 mu gihe cy’ihinga cya A & B.











Rukundo Eroge












































































































































































