Namusisi Elevanie
Umuturage wo mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, Akagari ka Jango mu mudugudu wa Murehe, aratabaza avuga ko inzu igiye kumugwira kubera ko Koperative COMIKAGI, yacukuye amabuye y’agaciro ikageza aho isiga inzu ye igiye kumugwira, ariko ntibagire icyo bamufasha.
Ntahontuye Jean Damascene, bakunze kwita Gashuhe, ni we uvuga akaga arimo kubera ko we n’umuryango we batabariza ubuzima bwabo nyuma y’uko Koperative ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, COMIKAGI, icukuye ikageza munsi y’inzu ye, ubu ikaba yarasadutse igiye kumugwa hejuru.
Nk’uko Ntahontuye yabitangarije ikinyamakuru Panorama ku wa 8 Ukuboza 2023, avuga ko inzu ye yasadutse cyane, isaha ku isaha ishobora kubagwira.
N’agahinda kenshi, agira ati “Inzu yarasenyutse burundu, ibirombe byarayishenye! Baduciye munsi, inzu irasaduka, ubu iyo turi gusekura isekuro irarigita; na ho mu mpande hose urabona ko hasadutse! Baduciye munsi, imitungo barajyana, nta kintu na kimwe baduhaye… Kandi iyi nzu nyibanamo n’umuryango wanjye!”
Akomeza avuga ko Koperative bamubwira ko bashaka gusana inzu, ariko we akurikije uko imeze atakwemera ko bayisana kuko ubutaka bwasadutse ahubwo ko ashaka ko bamwimura.
Agira ati “Bambwiye ko inzu izasanwa n’ibihumbi magana abiri, ariko njye mbona nshaka ko banyimura kubera ko yazangwira n’ubundi. Ibyo bansaba barananiza si ibintu byakorwa nonaha, Kandi inzu imeze nabi cyane yenda kungwira njye ndasaba ko bangurira ikibanza bakanyubakira bakampa inzu yanjye yuzuye cyangwa bakampa amafaranga nkajya kwigurira ahandi.”
Avuga ko iki kibazo kimaze igihe kinini akigejeje ku buyobozi bw’iyi Koperative, anayisaba ko yamwimura kuko ubu aho ari hashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, ndetse ko n’ubuyobozi bw’umurenge bukizi ariko ko kugeza ubu ntacyo bari bagikoraho.
Umuyobozi wa Koperative COMIKAGI, Dusabamahoro Cyridio, avuga ko iki kibazo bakizi ariko ko uyu Ntahontuye nta bimenyetso bigaragaza ko iyi Koperative yacukuye munsi ye. Gusa bemera kumufasha ariko nk’uko bafasha abandi bakene. Ikindi ngo nta byangombwa by’ubutaka afite ndetse ko yanze ko bamusanira inzu.
Agira ati “Ikibazo kirazwi, ariko kubera ko azi ko ari ahantu habera ubucukuzi, ntabwo afite ibimenyetso ko ari byo byahangije, kuko ibyo biba ntabwo ubucukuzi bwari buhari. Ariko kubera ko ari muri zone y’ubucukuzi turemera kumusanira inzu, we icyo ashaka ni amafaranga mu ntoki kandi nta cyangombwa cyaho afite ngo tumwishyure, tuhagire aha Koperative. Ariko twe twemera kumufasha nk’umukene nk’uko twafasha n’undi wese, ariko icyangombwa cy’ubutaka ntacyo ntanemera ko tunamusanira, kandi inzu ye yarasadutse bigaragara.”
Akomeza avuga ko bemera kumukodeshereza bakamusanira ariko ko yabyanze ngo ashaka amafaranga
Ati “Twe ibyo twemera kumufasha twemera kumusanira inzu, ariko ntitwafata amafaranga ngo tuyahe umuntu udafite icyangombwa. Twemeye kumukodeshereza tukayisana atarimo ariko yarabyanze, ntashaka kubyumva. Niba ashaka kuhava nazane icyangombwa cy’ubutaka tumwishyure habe aha Koperative.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, mu magambo make cyane, avuga ko iki kibazo akizi ariko ko Ntahontuye agomba kubanza kuzuza ibyo asabwa
Agira ati “Nabanze yuzuze ibyo asabwa!”
Tumubajije ibyo bamusabye yatubwiye ko tugomba kubibaza nyir’ubwite ariko ko kimwe mu byo asabwa ari ugushaka icyangombwa cy’ubutaka. Ntiyigeze agaragaza ko hari impungenge bafite kuri uwo muryango ushobora guhitanwa n’iyo nzu.
Umurenge wa Ruli ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Gakenke icukurwamo cyane amabuye y’agaciro. Buri gasozi ko muri uwo murenge ugasangaho ibirombe, aho abaturage benshi bavuga ko batuye hejuru y’imyobo.




















































































































































































