Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Umukecuru w’imyaka 58 yubakiwe icumbi ry’amasaziro

Rukundo Eroge

Nyiraneza Perpetue, ni umubyeyi w’imyaka 58 y’amavuko, afite abana 6. Atuye mu karere ka Huye, Umurenge wa Rusatira, Akagari ka Kiruhura, Umudugudu wa Mpinga. Yishimira inzu yubakiwe na Leta nyuma yo kumara igihe kinini atagira aho aba.

Ubwo Panorama twasuraga uyu mubyeyi, yavuze ko yari asanzwe abayeho nabi, acumbika mu kazi kendaga kumugwira, mbese yarahindutse uwo kundana akagarago.

Agira ati “Ndishimye cyane, mbere yo kubona iyi nzu nzajya ndambikamo umusaya, nahuye n’ubuzima bukomeye, ubu nari ncumbikiwe n’umugiraneza. Ngiye gukomeza gukora cyane niteze imbere, nasaba ko nahabwa n’inka yo korora cyangwa andi matungo yamfasha kujya mbona agafumbire.”

Ku ruhande rw’abaturanyi b’uyu mubyeyi bishimiye inzu abonye, bamwizeza gukomeza kumuba hafi kugira ngo akomeze kwiteza imbere.

Abajyanama n’abafatanyabikorwa bishimiye kuba uyu mubyeyi utaragiraga aho aba kuri ubu afite inzu, bamugira inama zitandukanye kugira ngo akomeze kubaho neza.

Kankesha Annonciata, Umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Huye, akaba n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko abaturage bose b’akarere bazakomeza kwegerwa buri wese, ikibazo afite uko kimeze kose kigahabwa umurongo.

Agira ati “Tubifuriza gutera imbere mukomeze mwitabira umurimo, mworore, muhinge abafite icyo gukora mugishake, hari amahirwe menshi igihugu gitanga. Uyu mubyeyi hazarebwa ibishoboka duhere ku kumuha amatungo magufi n’ibindi bigende biza.”

Akarere ka Huye gafite intego zo gukomeza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues) umunsi ku munsi, birimo abaturage batagira aho baba, abavuye mu manegeka ndetse n’ababa mu nzu zimeze nka nyakatsi n’ibindi biri mu ngeri n’ingano zitandukanye.

Gahunda yo gusura abaturage no kubafasha gukemura ibibazo bibugarije, iri muri gahunda y’icyumweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa. ifite intego zo gusura ibikorwa biri mu mihigo y’akarere, kwakira ibitekerezo by’abaturage, gukemura ibibazo byabo no gutanga ibisubizo ku byo abaturage babajije ubushize bitarakemuka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities