Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rushobora kwakira abimukira basaga 33,000 guhera mu mpera za Werurwe

Abimukira batoraguwe mu nyanja bagerageza kwambuka Umuyoboro w’u Bwongereza, bajyanwa n’ubwato bw’ubutabazi bw’u Bwongereza Royal National Lifeboat Institution (RNLI) muri Marina i Dover, mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Bwongereza, ku wa 12 Kanama 2023. (Ifoto: AFP/Ububiko)

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bwongereza (UK) yatangaje ko Guverinoma yiteguye kohereza by’agateganyo mu Rwanda abimukira bagera ku 33,085. Abimukira ba mbere bashobora kugezwa mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2024.

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru The Telegraph, imibare yatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, igaragaza ko abo bimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mwaka ushize wa 2023, ariko bamaze gusaba ibyemezo byo kuhaba mu nzira zemewe guhera muri Nyakanga, ubwo Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohokaga.

Iryo teka riha Guverinoma uburenganzira bwo gufata abimukira bose banyuze mu nzira zitemewe koherezwa by’agateganyo mu gihugu gitekanye.

Ubusabe bwabo buzaba buhagaritswe by’agateganyo maze boherezwe mu Rwanda, kugira ngo bubanze busuzumanwe ubwitonzi mbere yo kwemererwa kubona ubuhungiro mu Bwongereza.

Iyo mibare itangajwe mu gihe Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, ateganya kohereza abimukira ba mbere hagati y’impera za Werurwe na Gicurasi 2024.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe, riteganya ko ubusabe bwamaze gutangwa n’abavuzwe muri iyo mibare buzatangazwa ko butemewe, maze ababusabye bakabanza koherezwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, afite icyizere ko mu gihe cy’Urugaryi muri uyu mwaka, indege itwaye abimukira ba mbere izerekeza i Kigali.

Gusa kugeza ubu bivugwa ko mu Ishyaka rye akomeje guhangana n’abatavuga rumwe n’itegeko aherutse gushyikiriza abagize Inteko Ishinga Amategeko, bavuga ko ribuza abimukira uburenganzira bwo kuba bavuguruza icyemezo cyo koherezwa mu kindi gihugu.

Bivugwa ko mu gihe indege ya mbere izaba ihagurutse izanye abo bimukira, ishobora kuzabanza kuzana bake bashoboka muri uwo mubare nk’uko byemejwe n’umunyamategeko wa Guverinoma y’u Bwongereza, James Eadie.

Me James Eadie, avuga ko u Rwanda rufitanye n’u Bwongereza amasezerano y’imyaka itanu arebana n’iterambere no kwita ku bimukira.

Agira ati: “Impande zombi zemeranywa ko hakenewe kongerera ubushobozi abo bimukira. U Bwongereza bwatanze inkunga kuri iyo ngingo, abayobozi b’u Rwanda na bo bafata ingamba zihamye mu bijyanye no gutegura aho abantu bazacumbika n’uko bazahugurwa, kandi ku  ikubitiro imibare izaba ari mike.”

Kugeza ubu Guverinoma y’u Bwongereza yamaze kwiyemeza gutanga miliyoni zisaga 290 z’Amapawundi, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 462, azifashishwa mu kwita ku bimukira bazoherezwa mu Rwanda bakahaba by’agateganyo.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yiteguye kwakira abo bimukira no kubafasha kubaka ubuzima bubahesha icyubahiro.

Imwe mu nyubako zateguwe gucumikirwamo abimukira mu Mujyi wa Kigali

Hari inzu zimaze igihe kinini zitegereje abo bashyitsi bemerewe no guhitamo kwibera Abanyarwanda, cyangwa bagasubira mu bihugu byabo, igihe bazaba batemerewe ubuhungiro mu Bwongereza, cyangwa bakajya ahandi.

Imibare mishya yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bwongereza, ikurikiye itangazo ry’Ishami rishinzwe abimukira ryemeje ko ryabashije gushyira ku murongo ubusabe bw’abimukira bashaka ubuhungiro mu Bwongereza.

Mu kwezi k’Ukuboza 2022, ni bwo Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yari yizeje kurandura umurage w’amadosiye y’abasaba ubuhungiro yadindiye bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2023.

Uwo murage w’amadosiye uvugwa ni ay’abantu bari bakigaragara muri sisitemu yakira ubusabe bw’abimukira ku ya 28 Kamena 2022, ubwo itegeko rigenga gusaba ubwimukira ryatangiraga gushyirwa mu ngiro.

Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ukwiyemeza kwa Sunak mu gushyira ku murongo dosiye z’ubusabe bw’abimukira kwagezweho, kuko hamaze kugenzurwa ubusabe 112,000 mu mwaka wa 2023 wonyine. Bivugwa kandi ko hari izindi dosiye 4,537 zitarasuzumwa.

Guverinoma y’u Bwongereza yajuririye icyemezo cy’Urukiko kivuga ko mu Rwanda hadatekanye bityo ko abimukira bidakwiye ko boherezwayo. Uru rubanza ruzatangira kuburanishwa mu Cyumweru gitaha cy’uku kwezi kwa Mutarama 2024.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Rwanda

Ubuyobozi bwa Polisi N’ubw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro busaba abatarahererekanya ibinyabiziga kubikora bitarenze Gashyantare 2026. Bigomba gukorwa muri icyo gihe cyatanzwe kuko abatazabikora byo...

Amategeko

Panorama Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yajyanye u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza rwo mu Buholandi, ibushinja kutubahiriza nkana amasezerano ibihugu byombi byagiranye, ariko...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities