Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ni ikibazo gikomeye nkwiye kwitondera no kwitegura guhangana na cyo _Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame atangaza ko amagambo ya mugenzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko azatera u Rwanda akanakuraho ubutegetsi buriho, adakwiye kuyakerensa, ahubwo akwiye guhora ari maso.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique
cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’ibihugu birimo RDC, u
Burundi, u Bufaransa, u Bubiligi, #Kwibuka30 na manda ya kane yitegura
kwiyamamariza.

Perezida Paul Kagame yabajijwe ku magambo Tshisekedi yatangaje ubwo
yiyamamarizaga i Goma ku wa 10 Ukuboza 2023 ko natorwa azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, asubiza ko atari ibintu byo kwirengagiza.

Agira ati «Kuki ntabifata nkomeje? Ntekereza ko adafite ubushobozi bwo kumva ingaruka z’ibyo avuga nk’umukuru w’igihugu. Kuri njye, iki ni ikibazo. Ni ikibazo gikomeye nkwiye kwitondera no kwitegura guhangana na cyo. Bisobanuye ko ijoro rimwe ashobora kubyuka agakora ikintu utatakerezaga ko abantu bazima bakora.»

Agaragaza ko kuba Ingabo za Leta zarihuje na FDLR yubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside biteye inkeke kuko yihuje byeruye n’abayobozi.

Agira ati «Niba Perezida cyangwa ubuyobozi bw’igihugu bwimakaza urwango, utekereza ko ari ikintu gito? Ni gute urwo ruhurirane rutadutera ikibazo?»

Umukuru w’Igihugu atangaza ko RDC igaragaza ibibazo ifite birimo icy’imbere mu gihugu ari cyo M23 igizwe n’abarenga ibihumbi 100 barimo n’abamaze imyaka isaga 23 bari mu Rwanda.

Agira ati «Barimo n’abagera ku 15,000 baheruka kuza mu minsi ishize bambuka umupaka buri munsi. Niba wita M23 ibyihebe cyangwa ushaka kuyihana, waba ushaka guhana ibihumbi 100 biri hano nk’impunzi? Bisobanuye ko utari gukemura ikibazo uko bikwiye.»

Perezida Kagame atangaza ko mu gihe ikibazo cya M23 kitarakemurwa bikwiye, ntacyo bizatanga. Agira ati «Ni gute wabona amahoro binyuze mu gukemura ikibazo kimwe muri byinshi bikeneye kwitabwaho.»

Perezida Kagame ashimangira ko Tshisekedi yakoresheje uburyo bwose yigarurira abayobozi, ibihugu ndetse agonganisha uturere binyuze muri SADC na EAC.

Atangaza ko bikwiye ko hashakwa uburyo bwo kuganira kuri iki kintu no kutemerera Tshisekedi kuvuga ibyo ashaka ko bibaho kuko rimwe na rimwe ataba ari no mu kuri.

RDC ishinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23 mu gihe rwo rubihakana ruvuga ko ari ugushaka kwihunza inshingano kwa Leta iyoboye icyo gihugu ndetse ikorana n’Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame avuga ko kuba Tshisekedi yaravuze ko kugira ngo bahure hari ibyo agomba kubanza kumusaba birimo kuvana Ingabo z’u Rwanda muri RDC, ntacyo byafasha mu rugendo rugana ku mahoro.

Yavuze ko mu gihe byagenda gutyo n’u Rwanda hari ibyo rwasaba ko bihabwa umurongo. Agira ati «Sinzahura na Perezida Tshisekedi kugeza igihe azisubiraho ku magambo ye ku gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda nk’uko yabivugiye mu ruhame. Nanavuga ko mu gihe FDLR idakuwe muri RDC, sinzavugana na Tshisekedi.»

Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko Ingabo z’u Rwanda zitari muri RDC kuko nta mpamvu yatuma zibayo. Agira ati «Ni iyihe mpamvu yatuma u Rwanda rubigiramo uruhare, niba bihari? Ndi kubaza. Abashinja u Rwanda kuba ruri muri RDC cyangwa Ingabo z’u Rwanda ziri kugira uruhare muri RDC. Ndi kubaza abo bantu, kuki mutekereza ko u Rwanda ruri muri RDC?»

Avuga ko ibyo bivugwa n’abayobozi bashaka kwihunza inshingano ahubwo bagahirikira ibibazo bya RDC ku Rwanda.

Panorama

1 Comment

1 Comment

  1. Kapiteni

    March 25, 2024 at 18:06

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wacu ntazahure n’uriya mugaragu w’abapfumu rwose. Intoki za Tshisekedi ziranduye rwose. Namureke kugeza igihe uriya muyobozi gito wa DRC azabanziriza gukaraba agacya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Rwanda

Ubuyobozi bwa Polisi N’ubw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro busaba abatarahererekanya ibinyabiziga kubikora bitarenze Gashyantare 2026. Bigomba gukorwa muri icyo gihe cyatanzwe kuko abatazabikora byo...

Amategeko

Panorama Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yajyanye u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza rwo mu Buholandi, ibushinja kutubahiriza nkana amasezerano ibihugu byombi byagiranye, ariko...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities