Munezero Jeanne d’Arc
Abaforomo n’ababyaza bagaragaza ko ikibazo cy’umushahara udahuye n’akazi bakora ndetse n’aho ibihe bigeze gikomeje kuba ingorabahizi. Iki kibazo gituma iyi serivisi itakaza abakozi bajya gushaka aho ubuzima bumeze neza kurushaho. Ibi bigira ingaruka ku buzima bw’ababyeyi n’abana ndetse n’igihugu muri rusange ariko cyane cyane muri serivisi y’ubuzima.
Ikibazo cy’umushahara muto muri serivisi z’ubuzima cyane cyane mu baforomo n’ababyaza, cyagarutsweho ubwo bari muri Kongere ya 10 y’Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda, CESTRAR, yabereye i Kigali ku wa 4-5 Ukwakira 2024, yahuje abanyamuryango baturutse mu masendika ari hirya no hino mu gihugu.
Muri iyi Kongere, hagaragajwe bimwe mu byagezweho mu myaka irindwi ishize, ibitaragerwaho ndetse n’ibyo bateganya mu myaka iri imbere.
Sendika y’abaforomo n’ababyaza –RNMU, ni imwe mu zigize CESTRAR kandi bitabiriye iyi kongere. Igizwe n’abanyamuryango bakora muri iyo serivisi hafi ibihumbi cumi na kimwe.
Umuyobozi wa RNMU, Gitembagara André, yari yitabiriye iyi Kongere. Atangaza ko bishimira ibyagezweho ariko agakomeza agaragaza ko hari ibitaragerwaho, cyane cyane nk’ikibazo cy’umushahara muto cyane ugihabwa abaganga ndetse n’ubuke bwabo, ko ari kimwe mu bikibahangayikishije. Bityo asaba ko na byo byashakirwa uburyo byakemuka.
Agira ari “Mu by’ukuri urebye umubare w’abaforomo n’ababyaza bari mu kazi turakabakaba ibihumbi cumi na bitatu, abo ni abari mu kazi; ariko urebye dukeneye nibura hejuru y’ibihumbi makumyabiri by’abaforomo n’ababyaza kugira ngo tuzibe icyuho”.
Akomeza agira ati “Iyo ugeze nko mu kigo nderabuzima, usanga hari umubyaza umwe kandi ari bubyaze ababyeyi nka batatu. Ugasanga umuforomo ari burare izamu ari wenyine, rimwe na rimwe akanakora akageza saa sita akajya kuryama isaha imwe ari bugaruke mu kazi k’ijoro. Ubwo buzima dukoreramo bujyanye n’ubuke bwacu ni cyo kibazo cya mbere kituremereye, kuko niba umuntu akora amasaha cumi n’abiri ku munsi… Ibi bigira ingaruka mu kazi na serivise atanga nawe wayikemanga… kuba uri ku murwayi amasaha menshi cyangwa ijoro ryose ni ikibazo…”

Aha Gitembagara akomeza agaragaza ikindi kibazo kibazo cy’umushahara gituma n’abato barangije ubona badashaka kujya mu mwuga ndetse n’abasanzwemo bakavamo n’ubundi cya kibazo cy’ubuke kikarushaho kwiyongera.
Agira ati “Ikibazo cy’umushahara kirakomeye nk’ubu umushahara duheruka kubona hashije imyaka icyenda ukurikije uko ibintu byagiye bihinduka ni umushahara utakijyanye ni gihe kuko niba umunasi warangije kaminuza ahembwa ibihumbi Magana abiri (200000) ya mafaranga y’u Rwanda ayo mafaranga ni make cyane ukurikije risike umuntu aba akoreramo ndetse nuko ku isoko bihagaze, cyakagombye gukemuka kandi gikemutse cyaba kigabanyije ibibazo bya baforomo na babyaza na bakozi bo kwa muganga muri rusange”
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya CESTRAR, Camarade Mubera Martin, agaraza ko bimwe mu byagezweho muri iyi myaka irindwi ishize, harimo guharanira ko umukozi yagira imibereho myiza ndetse bakongererwa n’ubumenyi mu kazi bakora, kandi bagize uruhare mu guharanira ko imishahara y’abakozi yahinduka kandi ko abakozi babaho neza.

Agira ati “Ibyo byakozwe binyuze mu nzego zitandukanye tubaha amahugurwa hagamijwe kubongerera ubumenyi, kandi yagize uruhare mu rwego mu ivugururwa rya mategeko agenga umurimo mu Rwanda ndetse na politike zinyuranye zifite aho zihurira nu murimo n’imibereho ya bakozi.”
Akomeza avuga ko ibindi CESTRAR yakoze harimo no gukangurira abanyamuryango bose kwirinda icyorezo cya COVID-19 bafatanyije n’izindi nzego zibishinzwe no kwita ku banyarwanda ndetse n’iterambere rw’igihugu muri rusange.
Ati “Mu byo twakoze harimo no gutanga inka n’andi matungo no gutanga mudasobwa kugira ngo umukozi aho ari arusheho kumenya gukoresha ikoranabuhanga. Ikindi ni ugusana inzu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikindi ni uguhuza abakozi n’abakoresha basinyana amasezerano rusange mu guteza imbere umukozi.”

















































































































































































