Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

Abaguzi basabye fagitire za EBM bahawe agahimbazamusyi ka miliyoni 464Frw kuri TVA

Panorama

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), gitangaza ko ku wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, cyatanze miliyoni 464 z’amafaranga y’u Rwanda ku baguzi ba nyuma 40,905 basabye fagitire za EBM ku bicuruzwa na serivisi bicibwaho umusoro ku nyongeragaciro (TVA), mu mezi atatu, kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2025.

RRA ivuga ko kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2024, amafaranga amaze gutangwa mu Ishimwe kuri TVA yarenze miliyari 1.5 Frw, ku baguzi ba nyuma bagera ku 130,000.

Iteka rya Minisitiri ryerekeye ishimwe rishingiye kuri TVA riteganya ko umuguzi wa nyuma uhashye ibintu atagamije ubucuruzi ahubwo ari ibyo gukoresha ku giti cye, ahabwa ishimwe ringana na 10% by’umusoro wa TVA ugaragara kuri fagitire yahawe.

Kugira ngo umuntu abe mu bemerewe ishimwe, agomba kwiyandikisha no gutanga amakuru arimo amazina ye, nimero ya telefone yo mu Rwanda, konti ya Mobile Money cyangwa konti ya banki, n’indangamuntu ku Banyarwanda cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe ku banyamahanga.

Kwiyandikisha bikorwa ukanze *800# kuri telefoni ngendanwa ugakurikiza amabwiriza, cyangwa ugakoresha urubuga MyRRA. Ubu buryo kandi bunakoreshwa mu gukurikirana uko ishimwe rigenda ryiyongera.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kivuga ko kugeza ubu abaguzi ba nyuma hafi 200,000 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y’ishimwe kuri TVA, aho basabye fagitire zirenga miliyoni 4, zinjije TVA hafi miliyari 33 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugira ngo umuguzi ahabwe ishimwe, umusoro ku nyongeragaciro ugaragara ku nyemezabuguzi yahawe ugomba kuba waramenyekanishijwe ukanishyurwa.

Mu gusaba fagitire ya EBM, umuguzi yibutsa umucuruzi gushyira kuri fagitire nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha.

Iyo umucuruzi yanze gutanga fagitire ya EBM, umukiriya agomba kubimenyesha RRA, agatanga amakuru arimo izina na TIN by’umucuruzi, aho akorera, itariki yaguriyeho, icyemezo cy’uko yishyuye (kuri Mobile money cyangwa Banki), n’umubare n’agaciro k’ibyo yaguze. Icyo gihe umuguzi ahabwa ishimwe ry’inyongera ringana na 50% ku bihano umucuruzi aciwe.

Ayo makuru ku bacuruzi batubahirije amategeko atangwa kuri WhatsApp nimero 0739008010.

Mu kongerera abaguzi amahirwe babona, RRA iheruka kwinjira mu bufatanye na QT Global Software Ltd na AMBI Tech Ltd., bwiswe “TengaPromo”. Bugamije gutuma umuguzi wa nyuma uhashye ibintu bicibwa TVA, kuri fagitire agashyiraho nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha, bimuhesha amanota.

Buri manota umuguzi abonye, afite ibihembo bigendana ashobora gukinira akanze *562#, biri hagati y’ibihumbi bitanu na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Abaguzi basaga 1200 bashobora gutsindira ibihembo bishobora kugera muri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities