Panorama
Mu gihe Akarere ka Ngoma kari ku kigero cya 79.6% mu kugeza amashanyarazi ku baturage, ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG, ishami rya Ngoma buramara impungenge abataragerwaho n’amashanyarazi ko nabo bashonje bahishiwe kuko hari imishinga irimo gukorwa zigera ku baturage benshi.
Umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Ngoma, Jean Paul Kabare, avuga ko hari gahunda yo kugera ku muhigo wo gucanira abaturage ba Ngoma ku kigero cya 100% bitarenze umwaka wa 2029.
Yagize ati ‘’Dufite imishinga itandukanye yo gukwirakwiza amashanyarazi, icyiciro cya mbere twahereye mu mirenge umunani, aho muri iki cyiciro cy’amezi 18 tuzatanga amashanyarazi ku ngo zirenga 22,000, duteganya ko bitarenze ukwezi kwa karindwi muri 2026 ziriya ngo zose tugomba tuba twarangije kuzicanira.”
Akomeza agira ati ”Ni umushinga ukomeza kuko n’umwaka utaha 2026 hari undi mushinga uzatanga amashanyarazi ku ngo 14,518. Harimo ingo zisaga 10,047 ziri mu midugugu yashyizwe mu miturire ariko hakaba nta mashanyarazi yahabaga ndetse n’ingo zisaga 4,471 ziherereye mu midugudu isanzwemo amashanyarazi ariko izo ngo ugasanga zaragiye zisigaramo nta mashanyarazi zifite.”
Umuyobozi w’Ishami rya Ngoma ahumuriza n’abaturage batarabona amashanyarazi ko n’abo bashonje bahishiwe ko azabageraho vuba bidatinze.
Agira ati: ‘’Ntabwo tuzahagararira aho ngaho, tuzakomeza gutanga amashanyarazi kugeza tugeze ku 100% y’ingo zose cyane cyane ku ziherereye ahagenewe imiturire -Settlements.”
Abaturage bagaragaza ko hari impinduka nyinshi zigera ahamaze kugezwa amashanyarazi, bityo bakaba bishimira imishinga ya REG igenda igezwa no mu cyaro cya kure, aho batakekaga ko umuriro ubasha kuzagera.
Mukakayange Jeannette atuye mu murenge wa Rukira, Akagari ka Kibatsi, Umudugudu wa Gahushi mu karere ka Ngoma.
Agira ati ’’utarabona amashanyarazi twari mu bwigunge, ntabwo twabonaga uburyo twakwiteza imbere, ariko nyuma y’uko umuriro umaze kutugeraho twakoze umushinga wo kugura icyuma gisya, ubu dusera abaturage ibijyanye n’amafu y’igikoma n’ubugari.”
Ahamya ko umuryango wabo wateye imbere biturutse kuri uwo mushinga kuko babashije kuvugura inzu batuyemo, kugura moto, kugura imirima ndetse bakaba babona minerivali y’abana nta kibazo.
Nsabimana Alphonse, na we atuye mu kagari ka Kibatsi; agira ati ‘’Mbere tutarabona umuriro twari mu icuraburindi, no gucana munzu harimo abakoreshaga igishirira!Ariko nyuma yo kubona umuriro byabaye byiza, ubu turacana, twatangiye no kwiteza imbere, dushinga amasalo yo kogosha, n’ibyuma bisya ndetse abo mu miryango yacu bataragezwaho amashanyarazi nabo barategereje kandi turashima REG ko igaragaza ko nabo bagiye kugerwaho vuba.”
Imibare ya REG igaragaza ko mu Rwanda abaturage bagezweho n’amashanyarazi kuri ubu bageze kuri 84.6%, akaba ari imibare yo kugeza muri Nyakanga 2025.












































































































































































