Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amagare

#Kigali: Umusuwisi n’Umubiligi begukanye umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare

Umusuwisikazi  Marlen Reusser n’Umubiligi Remco Evenepoel nibo begukanye umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 , aho abasiganwa basiganwaga n’ibihe ku giti cyabo ‘Individual Time Trial’.

Tadej Pogacar wari uhanzwe amaso mu bagabo aba uwa kane nyuma yo gukoresha iminota 52,23 arushwa iminota ibiri n’amasegonda 37 n’uwa mbere.

Kuri icyi Cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba Umujyi wa Mbere muri Afurika wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare.  Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 918 bo mu bihugu 110 bazarushanwa mu bice 13 by’isiganwa mu minsi umunani. Harasiganwa abagore, abagabo ndetse n’abatarengeje imyaka 23.

Mu itangizwa ryayo, Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient, yashimiye Perezida Paul Kagame watumye ribera muri Afurika bwa Mbere.

Agira ati “Ndashimira Perezida Kagame ku miyoborere ye n’imbaraga abishyiramo kugera ngo bikorwe bitya. Ni irushanwa twiteguye ko rizaba ririmo abafana benshi kuva ryabaho. Bitewe na televiziyo zirenga 100 zizaryerekana, ibihugu byose bizareba ibyiza bitatse u Rwanda n’ubushobozi Afurika yifitemo.”

Umusuwisi , Marlen Reusser, ni we wabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagore mu gusiganwa buri wese abarirwa ibihe bye (ITT), akoresheje iminota 43 n’amasegonda icyenda.

Uyu Musuwisikazi yarushije amasegonda 53 Umuholandi Van Der Breggen wabaye uwa kabiri, na ho Vollering Demi wabaye uwa gatatu arushwa umunota umwe n’amasegonda ane.

Umunyarwandakazi waje hafi ni Nirere Xaveline waje ku mwanya wa 27, akoresheje iminota 50 n’amasegonda 7, Ingabire Diane aza ku mwanya wa 35 akoresheje iminota 52 n’amasegonda 57.

Imibaea ya UCI yerekanye ko abagore mu isiganwa bagenderaga ku muvuduko wa kilometer0 43.37 ku isaha, mu gihe ubushyuhe bwari muri Kigali bwari buri ku kigero  cya dogere selesiyusi 26.

Saba n’iminota 45 hatangiye icyiciro cy’abagabo na bo bakinaga buri wese asiganwa n’igihe. Bahagurutse muri BK Arena berekeza mu mbuga ikikije Kigali Convention Center, bakora urugendo urugendo rw’intera y’ibilometero 40,6.

Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu  ni we wabimburiye abandi bagabo ahaguruka muri BK Arena , aza kugera kuri Kigali Convention Center akoresheje iminota 56, amasegonda 41 n’iby’ijana 13, yakomeje kuba ari imbere mu bakoreseheje ibihe bito kugeza ubwo Umubiligi Florian Vermeersch yakoreshaga iminota 54 n’amasegonda 49.

15: 58 ni bwo Umunya-Slovenie Tadej Pogačar, nimero ya mbere mu gusiganwa ku magare yahagurutse muri BK Arena , akurikirwa n’Umubiligi Remco Evenepoel, bombi bahabwaga amahirwe yo kuza mu b’imbere mu gukoresha igihe gito mu isiganwa.

Bazamuka mu mapave azwi nko kwa ‘Mignone’, Umubiligi Remco Evenepoel yaciye kuri Tadej Pogačar, ntiyongeye kumenya irengero rye.

Remco Evenepoel yaje kugera ku murongo akoresheje iminota  49 n’amasegonda 46, aba uwa mbere mu cyiciro cy’abagabo mu gusiganwa buri wese abarirwa ibihe bye (ITT). Ni ku nshuro ya gatatu yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutwara irya 2023 na 2024.

Yakurikiwe n’Umunya-Australia, Jay Vine warushijwe umunota umwe n’amasegonda 14, ku mwanya wa gatatu haza Umubiligi Ilan Van Wilder.

Umunyarwanda waje hafi mu cyiciro cy’abagabo ni Nsengiyumva Shemu waje ku mwanya wa 25.

Shampiyona y’Isi izakomeza ku wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025, abasiganwa mu batararengeje imyaka 23 bazaba basiganwa n’ibihe ku giti cyabo ‘U-23 Individual Time Trial’.

Abahungu batarengeje imyaka 23 bazakina intera y’ibilometero 31,2 guhera saa 13:35.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Tuyizere Etienne na Niyonkuru Samuel.

Abakobwa batarengeje imyaka 23 bazakina intera y’ibilometero 22,6.

Abanyarwandakazi bazakina iri siganwa ni Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Jazill

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities