Panorama Sports
Rutahizamu wa Paris Saint- Germain n’Ikipe y’Igihugu y’u Burufaransa, Ousmane Dembélé, yegukanye Ballon d’Or ya 2025, bimugira umufaransa wa 6 utwaye iki gihembo nyuma y’abarimo Zidane.
Dembélé ahawe iki gihembo ku nshuro ye ya mbere mu ijoro ryo ku wa 22 Nzeri 2025, nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2024/25.
Ni ku nshuro ya 69 ahazwi nka Théâtre du Châtelet i Paris hatangirwaga ibi bihembo bitegurwa na France Football, bigahabwa abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.
Mu birori byakuririkiwe n’abarenga miliyoni 400 ku Isi hose, Osman Dembélé yabaye umufaransa wa 6 utwaye iki gihembo bituma, iki gihugu cyiba icya mbere cyibitse iki gihembo inshuro 8.
Inshuro umunani zirimo Eshatu cyatwawe na Michel Platini ugashyira Raymond Kopa (1), Jean-Pierre Papin (1), Zinédine Zidane (1), Karim Benzema (1) na Osman Dembélé.

Dembélé w’imyaka 28, abifashijwemo n’umwaka mwiza yagiranye na Paris Saint- Germain mu mwaka ushize w’imikino yahigitse abarimo Lamine Yamal wa FC Barcelona na Espagne na Vitinha bakinana muri Paris Saint Germain.
Aho yatwayeirushanwa rya UEFA Champions League mu mateka yayo. Yegukanye Shampiyona y’u Bufaransa, Igikombe cy’Igihugu cya French Cup, n’Igikombe kiruta ibindi cya French Super Cup.
Ibi byose yabikoze atsinda ibitego 37 anatanga imipira 17 ivamo ibindi mu mikino 59 yakinnye.
Lamine Yamal ukinira FC Barcelone yegukanye Igihembo cya ‘Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21. Ni igihembo yegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma ya 2024.
Lamine Yamal w’imyaka 18 yabaye inkingi ya mwamba muri FC Barcelone aho yatsinze ibitego 21 atanga imipira 22 ivamo ibindi mu marushanwa yose, bituma iyi kipe yegukana Shampiyona ya Espagne na Copa del Rey.
Victoria López wa FC Barcelone y’Abagore ni we wegukanye iki gihembo mu bagore.
Uyu mukinnyi yahigitswe na Ousmane Dembélé ku gihembo kiruta ibindi cya Ballon D’Or 2025.
Umukinnyi watwaye Ballon d’Or mu Bagore ni Aitana Bonmatí ukinira FC Barcelone ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne y’Abagore. Uyu mwanya yawuhigitseho Mariona Caldentey wa Arsenal, yegukana iki gihembo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Ni ibihembo bashyikirijwe na Andrés Iniesta wacyegukanye mu 2011 na 2013, na Ronaldinho wacyegukanye mu 2005.
Rutahizamu wa Arsenal Viktor Gyökeres na Ewa Pajor wa FC Barcelone y’abagore, bahawe igihembo kizwi nka Gerd Müller Trophy gihabwa uwatsinze ibitego byinshi.
Umuryango Xana Foundation wo muri Espagne wita ku bana bafite uburwayi butandukanye binyuze mu bukangurambaga ukorera ku mikino itandukanye, ni wo wahawe Igihembo cya Socrates Award ubikesha ibikorwa by’ubumuntu ukora.













































































































































































