UMUBYEYI Nadine Evelyne
Mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) urugereko rw’ubujurire, ubwo kuri uyu wa 16 Nzeri 2025 hatangizwaga urubanza Dr. Munyemana Sosthène yajuririye, ku guhamywa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragaye impaka nyuma yo kumenyeshwa ibyari mw’ibaruwa y’umutangabuhamya ushinjura, wanditse agaragaza ko atazaboneka.
Umucamanza asobanura iby’iyo baruwa, yavuze ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwandikiye urugereko rw’ubujurire bw’uru rukiko (Cour d’Assises de Paris), bamenyeshwa ko umutangabuhamya wari kuzashinjura Dr. Munyemana atazabona uko aza mu rubanza, kuko azaba ari I Kigali mu bikorwa bya siporo (UCI 2025 Road World Championships).
Aha ni ho impaka zahereye, abanyamategeko ba Dr. Munyemana basaba ko uyu mutangabuhamya agomba kujya I Paris, agatanga ubuhamya bushinjura umukiriya wabo.
Izi mpaka zacubijwe n’uko umucamanza yamesheje abanyamategeko ba Dr. Munyemana ko urugereko rugiye gusuzuma ikibazo cy’uwo mutangabuhamya, harebwa niba kujya gutangira ubuhamya bwe I Paris bizashoboka.
Hari nyuma yo kumva indahiro z’Inteko y’inyangamugayo, hasomwa n’urutonde rw’abatangabuhamya bashinja n’abashinjura, barimo ndetse ab’inzobere; bazatanga ubuhamya mu buryo butandukanye, haba ubw’imbonankubone n’abazifashisha ‘iya kure’.
Abatangabuhamya bagera kuri 70 ni bo bateganyijwe kuzumvwa mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris), muri uru rubanza rw’ubujurire; mu gihe mu rubanza rwo ku rwego rwa mbere hari humviswe 67, barimo abashinja n’abashinjura Dr. Munyemana Sosthène.

Dr. Munyemana Sosthène, uri kuburana mu bujurire (Photo/ internet)
Ku wa 20 Ukuboza 2023, urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) rwari rwahamije Dr. Munyemana Sosthène, kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri byo, ahanishwa gufungwa imyaka 24 irimo umunani (8 ans de sûreté) agomba kumara muri gereza.
Dr. Munyemana Sosthène wakoreraga ibitaro bya Butare mu gihe cya jenoside, yigisha no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami rishinzwe ubuvuzi, yajuririye urukiko; agaragaza ko atigeze akora ibyo byaha, asaba kugirwa umwere.
Umunsi wa mbere w’ubujurire
Mu batangabuhamya bashinjura Dr. Munyemana Sosthène bahawe umwanya, harimo babiri (2) bakoranye mu bitaro byo mu Bufaransa ndetse n’umuhungu we; bagaragaje ko ushinjwa atagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo ko we yari yariyemeje kurokora abantu binyuze mu buvuzi.
Humviswe kandi Col. Gil Chevalier, ushinzwe ibikorwa by’umutekano muri Ambasade y’U Bufaransa mu Rwanda, no kwita ku mutekano w’abatangabuhamya no gukurikirana itangwa ry’ubuhamya butangwa hifashishijwe ikoranabuhanga (bari i Kigali) mu manza ziburanishirizwa mu Bufaransa ku bakurikiranwaho uruhare muri jenoside.

Col. Gil Chevalier, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umutekano muri Ambasade y’U Bufaransa mu Rwanda
Colonel Gil Chevalier yasobanuriye abari mu rukiko (Cour d’Assises de Paris) urugereko rw’ubujurire, uburyo abatangabuhamya babazwa iyo bari mu Rwanda n’uko batumizwa kujya mu rubanza.
Ku rundi ruhande, hari abatangabuhamya bashinje Dr. Munyemana Sosthène bashingiye ku bikorwa yagaragayemo nko kwitabira inama zitegura ubwicanyi, kwitwaza imbunda; ndetse bahamije ko yari abitse urufunguzo rw’ibiro bya Segiteri ya Tumba, yafungirwagamo Abatutsi mbere y’uko bajyanwa kwicwa.
Uyu mugabo w’imyaka 69, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, muri Komini Musambira, ahitwa i Mbare.
Urubanza rwatangiye kuburanisha mu bujurire Dr. Munyemana Sosthène, kuri uyu wa 16 Nzeri 2025, biteganyijwe ko ruzarangira ku itariki 24 Ukwakira 2025, aho ruzumvwamo abatangabuhamya batandukanye ku ruhande rushinja n’abashinjura.













































































































































































