Panorama Sports
Umukino ubanza w’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League ntabwo wahiriye ikipe ya APR FC, dore ko ibitego bibiri bya Fiston Mayele byatumye Pyramids itahana intsinzi ya 2-0.
Ni umukino muri rusange wihariwe n’ikipe ya APR FC, dore ko Hakim Kiwanuka na Mamadou Sy bateye umutambiko w’izamu ubwo bashakiraga igitego Gitinyiro, mu gihe umukinnyi w’umukino, Umunyezamu Shenawy yaje gukuramo imipira igoranye ya William Togui, Memel Dao na Mamadou Sy ubugira kabiri.
Uyu rutahizamu ukomoka muri Mauritania ariko yashoboraga kwishyurira ikipe ku munota wa 80 gusa, umusifuzi w’umukino avuga ko habayeho kurarira n’ubwo atari ko umutoza Abderrahim Taleb abibona.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “Mwabibonye ko dutsinzwe kandi ari twe twihariye umukino. Umunyezamu yakuyemo imipira ine y’ibitego byabazwe, dutera umutambiko w’izamu mu gihe nk’uko mubibona ku ifoto -yeretse abanyamakuru, igitego cya Mamadou Sy cyari cyo nta kurarira kwabayemo.”
Taleb yavuze ko APR FC izajya gukina umukino wo kwishyura ntacyo yikanga, dore ko abakinnyi batinyutse burundu ikipe ya Pyramids aho uretse amahirwe ya ruhago byari burangire intsinzi isigaye i Kigali.
Biteganyijwe ko ikipe yerekeza mu Misiri ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira, mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya 30 June Stadium, ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025.













































































































































































