Munezero Jeanne d’Arc
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, agaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo rigira uruhare mu kugwingira kw’abana, bigatera n’ibibazo byo mu mutwe.
Ubu bushakashatsi yabukoze ubwo yiteguraga gusoza amasomo muri Kaminuza ya Gothenburg muri Suède, mu bimuhesha Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD), bukaba bugaragaza hari abana 27,1% bagwingiye bitewe n’ibibazo birimo n’ihohoterwa.
Ni ubushakashatsi yakoreye ku babyeyi 601 n’abana babo, hibandwa ku bafite abana bafite hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka itatu.
Ibyavuyemo byerekanye ko abana 27.1% bagwingiye, biganjemo abahungu kuko muri bo ari 60,1% mu gihe abakobwa ari 39.9% bikarushaho kuzamuka uko imyaka y’umwana yigira hejuru.
Mu byabigizemo uruhare rukomeye, harimo ihohoterwa ryo mu ngo, ririmo irishingiye ku gitsina, iribabaza umubiri n’amarangamutima rikorerwa abagore, by’umwihariko iribabaza umubiri ryakorewe abagore mbere yo gutwita, n’irishingiye ku gitsinda abagore bakorerwa igihe batwite.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu babyeyi babajijwe, 47.4% bahuye n’ihohoterwa ryaba iribababaza umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina mbere yo gutwara inda no mu gihe bari batwite.
Ababyeyi bafite ibibazo byo mu mutwe nk’agahinda gakabije bari mu bagaragaje ibyago byinshi byo kugira abana bagwingiye.
Ibihano n’igitsure bihabwa abana byaba ibibabaza umubiri cyangwa amarangamutima byagaragajwe nk’ibyongera ibyago byo kugwingira.
Bugaragaza ko kandi ikibazo cy’ubukene n’imibereho mibi, isuku nke, kutagira amashanyarazi n’amazi meza biri mu biza ku isonga mu byugarije imiryango irimo abana bagwingiye.
Ubu bushakashatsi bushimangira ko igwingira ryibasira abana ridaterwa gusa n’impamvu z’imirire ahubwo bifitanye isano n’ubuzima bw’umubyeyi, ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore n’imibereho yo mu rugo.
Mu nama atanga harimo gutekereza ku buryo abagore batwite batangira kujya bafashwa ku byerekeye ubuzima bwo mu mutwe, bakigishwa uburyo barera abana batabahohotera cyangwa ngo babahutaze, no kwimakaza uburinganire muri gahunda zisanzweho zijyanye n’ubuzima bw’umwana.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kurandura ihohoterwa ryo mu ngo no kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye ari umusingi ukomeye wo kugabanya igwingira mu bana, byanatuma gahunda zo guteza imbere imikurire myiza y’umwana zitanga umusaruro.













































































































































































