Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abana B’Imbuto Foundation Bibukijwe Ibizabagirira Akamaro

Abana bana bagiye kwigishwa icyo gukunda u Rwanda ari cyo.

Urubyiruko rw’icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025 rusanzwe rufashwa na Imbuto Foundation, binyuze mu mushinga wayo uzwi nka ‘Edified Generation’, rwabwiwe ko kwiga ari ngombwa ariko bijyanirana n’indangagaciro za kimuntu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Eric Mahoro niwe wabigarutseho mu kiganiro yahaye abo bakiri bato kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2025, ubwo mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba hatangirizwaga icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’abagize ‘Imbuto Zitoshye’.

Iryo torero rigizwe n’abasore n’inkumi 131, barimo abahungu 45 n’abakobwa 86, bakazamara icyumweru batorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba kiri i  Burera.

Eric Mahoro ati :“Ntabwo tuyobewe ko mwize kandi mukibikomeje. Turabifuriza kwiga mukagera na kure kuko  ari cyo cyerekezo cy’igihugu cyacu na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifuza ko urubyiruko rwiga kandi neza. Ariko kwiga ubwabyo ntibihagije.”

Mahoro asanga kwiga ukaba umuhanga cyane ari byiza ariko ari na ngombwa kugira indangagaciro z’ubupfura, ubumwe, ubunyangamugayo, gukunda Igihugu no kucyitangira.

Anny Christa Umuhoza, akaba Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, abwiye abari abamuteze amatwi ko yizeye ko amasomo n’inama bazahahererwa bitazaba amasigarakicaro.

Yagize ati “Ariko uvuge uti ku giti cyanjye ndungura iki ku gihugu cyacu?  Turacyari kumwe n’aho muzakomeza mu rundi rugendo, tuzababa hafi. Turabyizeye ko umuco muzakura hano, indangagaciro mukura hano, bitadasigara ku ntebe y’ishuri.”

Anny Christa Umuhoza.

Mu gihe bazamara muri ayo masomo, bazigishwa  imyitozo ngororamubiri bamenye  amateka y’Igihugu binyuze mu biganiro bazahabwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Abagize iri tsinda ni bamwe mu bana b’Umuryango Imbuto Foundation bafashwa n’umushinga Edified Generation, umwe mu mishinga y’uwo muryango, ufasha abanyeshuri batsinda neza ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi, bwo kubishyurira ishuri.

Aba 131 bagiye gukora iri torero bakurikira abandi 253 bari bagize icyiciro cya mbere cyaryo, barikoze mu Ukwakira, 2024.

Kuva gahunda ya Edified Generation yatangizwa na Imbuto Foundation mu mwaka wa 2002, bamaze kugira Imbuto zitoshye zigizwe n’abarenga ibihumbi 11.

Photos@IMBUTO Foundation

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities