Perezida Paul Kagame yanditse kuri X ko yishimiye ko Arsenal yatsinze Bayern Munich ibitego bitatu kuri kimwe, ikintu avuga ko cyashimishije abafana bose.
Arsenal yatsinze iriya kipe mu mukino w’umunsi wa gatanu wa UEFA Champions waraye uyahuje.
Kagame yanditse kuri X/Twitter ati: “Arsenal yaduteye ishema twese. Turabashimiye.” Gutsinda kwa Arsenal kwatumye ikomeza kuba ikipe itaratsindwa muri Champions League kugeza ubu.
Mu mikino itanu yose imaze gukina nta n’umwe iratsindwa kandi ubu ifite amanota 15. Arsenal isanzwe ikorana n’u Rwanda muri gahunda imaze imyaka umunani yiswe Visit Rwanda ariko izarangira hafi mu mpeshyi ya 2026.
Ku byerekeye ubu bufatanye, mu kiganiro Perezida Kagame yigeze guha abashoramari bo muri Zimbabwe bari baje mu Rwanda mu myaka ine ishize, yavuze ko amafaranga u Rwanda rwakuye mu bufatanye na Arsenal ari menshi kurusha ayo rwayihaye.












































































































































































