Munezero Jeanne d’Arc
Ikigo k’igihugu cy’ubutaka kigaragaza ko igishushanyombonera kivuguruye kizakemura bimwe mu bibazo by’imiturire ndetse no kujya babonera ibyangombwa ku gihe kuko hashyizweho uburyo bufasha umuturage amenya aho ibyo yasabye bigeze. Ibi bizaba igisubizo mu gukemura bimwe mu bibazo bigaragaraga mu byangombwa by’ubutaka n’imikoreshereze yabwo.
Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga amahugurwa y’abakozi buturere n’abandi bose bafite aho bahurira no gufasha abaturage kubona ibyangobwa by’ubutaka n’ibyo kubaka. Ayo mahugurwa aherutse kubera mu karere ka Musanze.

Bamwe mu baturage bafite ibibanza mu masite bagaragaza ko bishimiye igishushanyombonera, kuko bituma badatura mu kajagari n’ufite ikibaza kikagira agaciro mu gihe akigurishije.
Gusa n’ubwo babyishimira ariko, hari abakigaragaza ko bagihura n’ikibazo cyo kutabonera ibyangombwa ku gihe kugira ngo bashobore kubakira ku gihe na byo bagasaba ko byakemuka.
Bavuga ko kubona ibyangombwa bitagoranye bituma batura neza, kandi ibibanza byabo bikagira agaciro kandi ntibature mu kajagari. Gusa nubwo bimeze bityo hari abakigaragaza imbogamizi zo kubonera ibyangombwa ku gihe.
Ndahiro Papy avuga ko yasabye ibyangombwa ngo yubake ariko ubu akaba amaze amezi arindwi atarakibona. Agira ati “Ikibazo ubu dufite ni uko dutinda kubona ibyangombwa kandi akenshi usanga tuba twarafashe amadeni muri banki. Iyo umuntu atinze kubona uko yubaka amafaranga agenda ayarya gahoro gahoro akazajya kubibona yarashiriwe. Nk’ubu maze amazi arindwi nsabye ibyangombwa ngo nubake ariko sindakibona. Ubuse ayo mafaranga yaba agihari?”
Mukamana Laurance na we agira ati” Kudutuza neza ni byiza, turabyishimira, ariko ibyangombwa biratinda ugasanga umuntu ntiyubatse bitewe n’uko yenda ageze mu gihe cy’imvura cyangwa amafaranga yarashize. Ababishinzwe namwe mujye mugerageza kuduhera ibyangombwa ku gihe.”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, Nishimwe Marie Grace, avuga ko mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, bahisemo guhugura mu buryo bwimbitse abashizwe gutanga serivise z’ubutaka, hagaminjwe kongera ubumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga, kugira ngo bijye byihuta ibyo byangombwa ababishaka babibonere ku gihe.
Agira ati “Mbere hari harabonetsemo impamvu zitandukanye ko ayo mambwiriza agomba kuvugururwa. Ubwo rero twari twarayavuguruye asohoka mu kwezi kwa cumi, aragaragaza inshingano za buri kigo ndetse n’abashinzwe ubutaka ku buryo bw’umurenge n’abaturage bazaba bashobora kureba aho dosiye zabo zigeze bakanamenya n’icyo basabwa.”
Akomeza avuga ko kugira ngo ayo mambwiriza agerweho neza, ari uko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, cyane cyane abanyamwuga. Agira ati “Mbere y’uko site ikatwa, tuzajya tubanza gusaba ko ikigo gishinzwe imyubakire kiturebera ko aho hantu hakwiriye site, kugira ngo hamwe hajyaga hashyirwa site kandi itarikenewe na byo bikemuke.”












































































































































































