Perezida Paul Kagame yakiriye Mohamed Ali Janah uyobora Sosiyete itanga serivisi z’amahoteli n’ubukerarugendo muri Maldives yitwa Hotels and Resorts Investment Maldives akagira n’ubuyobozi mu Kigo cy’Ishoramari, JIH Global Investments.
Undi yaraye aganirije ni Ghassan Aboud na Ahmad bayobora Sosiyete y’ubucuruzi, Ghassan Aboud Group yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Ibiro Village Urugwiro byatangaje ko baganiriye ku mahirwe y’iterambere n’ishoramari mu Rwanda mu nzego zirimo serivisi z’amahoteli yo ku rwego rwo hejuru no kubaka amacumbi.
JIH ni ikigo Mpuzamahanga cyubaka za hoteli gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Janah ukiyobora asazwe ari n’Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’ubukerarugendo, inshingano afatanya no kuba Perezida w’urugaga rw’abakoresha mu gihugu cya Maldives kiba muri Aziya y’Amajyepfo.
Ghassan Aboud Group yashinzwe na Ghassan Aboud mu mwaka wa 1994 mu gihe Aboud ari umushoramari uzwi cyane mu bijyanye mu bucuruzi bw’imodoka nshya.
Ikigo cyabo kandi gikora ishoramari no mu zindi nzego zirimo urwego rw’amahoteli n’amacumbi, kikagira amashami muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Australia, u Bubiligi , u Bushinwa, Yorodaniya na Turikiya.












































































































































































