Muri Village Urugwiro haraye hateraniye Inama y’’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame. Yagejejweho ibyerekeye isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na DRC yasinyiwe i Washington, ishimangira ubushake bw’u Rwanda mu kubahiriza ibiyakubiyemo.
U Rwanda rwashimangiye ko rufite ubushake bwo kuyubahiriza, gushyigikira inzira y’amahoro ya Doha, no gukomeza kugira uruhare mu biganiro biyobowe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ruvuga ko ibyo bigomba gukorwa mu buryo butabogamye, bugamije gukemura ibibazo by’umutekano ku mpande zirebwa n’ibyo.
Soma ibikubiye mu itangazo ryasohowe nyuma yayo:
Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’ubukungu ryabaye ku itariki ya 4 Ukuboza 2025, hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Inama y’Abaminisitiri yongeye gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu Masezerano ya Washington, gushyigikira inzira y’amahoro ya Doha, no gukomeza kugira uruhare mu biganiro biyobowe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikozwe mu buryo butabogamye bugamije gukemura ibibazo by’umutekano by’impande zose zirebwa n’ibyo biganiro.
. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibikubiye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima, bugaragaza ko hatewe intambwe ishimishije mu bipimo bitandukanye. Inama y’Abaminisitiri yiyemeje kongera imbaraga ku buryo Abanyarwanda bose barushaho kugerwaho na serivisi n’ibikorwa by’ubuzima.
. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo cya 2026A gihagaze, ishimangira ingamba zo kurushaho kongera umusaruro w’ibihingwa, uburyo bunoze bwo gusarura no guhunika imyaka, ndetse no guhuza umusaruro n’amasoko.
. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’Ubwenegihugu Nyarwanda.
. Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda bakurikira:
Nasra bint Salim bin Mohamed Al-Hashmi, Ambasaderi wa Sulutana ya Oman mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Barlybay Sadykov, Ambasaderi wa Repubulika ya Kazakhstan mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Dr. Richard Amenyah, Uhagarariye gahunda zihuriweho z’Umuryango w’Abibumbye mu Kurwanya SIDA (UNAIDS) mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’lbiro bya UNAIDS bikorera mu bihugu bitandukanye; afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:
Abagize Inama y’Ubuyobozi ya WASAC Group Ltd
Chew Men Leong – Perezida
Dederi Wimana – Visi Perezida
Dr. Jean Pierre Nshimyimana – Ugize Inama y’Ubuyobozi
Albert Munyabugingo – Ugize Inama y’Ubuyobozi
Juliette Kavaruganda – Ugize Inama y’Ubuyobozi
Gemma Maniraruta – Ugize Inama y’Ubuyobozi
Juliet Gakwerere – Ugize Inama y’Ubuyobozi
WASAC Utility Ltd
Maxime Marius Mwiseneza – Umuyobozi Mukuru













































































































































































