Panorama
Sena yateguye igikorwa cyo gusura abaturage mu gihugu hose, hagamijwe kureba ibikorwa mu guteza imbere ubworozi. Iki gikorwa giteganyijwe ku itariki ya 20 kugera ku kuya 28 Mutarama 2026.
Nk’uko tubikesha itangazo ryaturutse mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, agira ati “Intego yacu muri iki gikorwa ni ukumva abaturage tubasanze aho batuye, tukamenya uko bitabira ubworozi n’uko umusaruro uva mu bworozi ubafasha mu guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza. By’umwihariko Sena izamenya uko ibiryo by’amatungo biboneka, kuko iyo amatungo yitaweho aribwo atanga umusaruro uhagije, bigafasha abaturage kwihaza mu biribwa no gukemura ibibazo bafite”.
Mbere yo gutangira ingendo mu Turere, Abasenateri bazagirana ikiganiro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ku igenamigambi ry’Igihugu ryo guteza imbere ubworozi, ibyagezweho mu kurishyira mu bikorwa, imbogamizi zagaragaye n’ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.
Umusaruro witezwe muri iki gikorwa ni ugukomeza guteza imbere ubworozi bufasha mu guhindura imibereho y’umuturage no kuzamura ubukungu bw’igihugu.












































































































































































