Abatuye Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bavuga ko ubwo umuhanda uva ku isoko ry’amatungo rya Misizi ugana ahitwa Vunga wongeye kuba nyabagendwa bizabafasha mu buhahirane.
Uwo muhanda ubaye nyabagendwa nanone nyuma y’igihe bawusanira kuko imiyoboro y’amazi yari yarasibamye bitagatuma yuzura mu muhanda akawusenya.
Kuwusana byakozwe n’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi, imiryango itari iya Leta ikorera muri ako gace, inzego z’umutekano n’abandi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko abaturage bakusanyije izo mbaraga, kugira ngo uwo muhanda usanwe, hongerwamo itaka bita Laterite, amabuye bayasasa mu binogo basibura imiyoboro y’amazi n’amateme yari yarazibye bityo umuhanda urongera uragendwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice wari Uhagarariye Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri uwo muganda, yasabye abaturage kuzirikana ko imbaraga zakoreshejwe mu gusana uwo muhanda ari nyinshi kandi ari ingirakamaro bityo ko ukwiye kubungabungwa.
Ati: “Abaturage turabashimira ubwitabire bagaragaje, kuko byerekana uruhare rwabo mu kwishakamo ibisubizo, ariko tukanabasaba kwita kuri uyu muhanda kuko nibo ba mbere ufatiye runini, ni byiza ko bakomeza gukurikirana ntiwongere kwangirika.”
Abaturage bavuga ko bari bamaze igihe mu bwigunge kuko kunyura kuri uwo muhanda na moto cyangwa imodoka bitari byoroshye bigatuma bazenguruka mu muhanda wa kure.
Umwe muri bo yabwiye Kigali Today ati: “Iki ni igikorwa kije gikenewe kuko twari dusigaye tujya kuzenguruka na moto ikaduhenda. Abafite imodoka ngufi nk’ivatiri bo ntawari ukinyura muri uyu muhanda, ariko turashima ko abafatanyabikorwa bitanze bakaza kuduha umuganda”.
Nk’uko bimeze no ku bandi benshi, uwo muturage avuga ko bazabungabunga umuhanda wabo, ukazaramba.
Intera y’uyu muhanda yasanwe ireshya na kilometero ebyiri, cyane cyane ku ruhande rugana ku mashurii ya Vunga n’Ikigo nderabuzima cya Shyogwe.













































































































































































