Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

BNR Irasaba Abantu Kubaha Inoti Z’ u Rwanda

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), nk’urwego rufite mu nshingano gucunga ifaranga ry’u Rwanda, iburira abantu bose kwirinda gukoresha inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa bijyanye no gukora imitako, imirimbo no mu birori cyangwa mu mihango itandukanye.

Inoti n’ibiceri bikozwe mu bikoresho biramba, bikagira kandi n’ibibiranga bibiha umutekano kugira ngo amafaranga atiganwa, hagamijwe ko abungwabungwq akazamara igihe.

Bizamura icyizere ifaranga ry’u Rwanda rifitiwe n’abaturage kandi bigashyigikira ukutajegajega k’ubukungu bw’u Rwanda.

Icyakora Banki Nkuru y’u Rwanda inenga imikoreshereze idahwitse y’amafaranga y’u Rwanda igaragara mu bantu bakoresha nabi inoti n’ibiceri bikoreshwa mu gufunga indabo zitangwa nk’impano n’ibindi bikorwa bijyanye no gutaka, gutegura cyangwa kurimbisha.

Ibyo bikorwa n’abatunganya indabo, abacuruzi, abategura ibirori, abanyabugeni, abategura impano ndetse n’abakiriya babo.

Mu bikorwa nk’ibyo usanga inoti zihinahinwa, zigapfundikanywa, zigaterwamo utwuma dufatanya impapuro, zigafatishwa ubujeni cyangwa ubundi bwoko bw’ibifatisho, mu rwego rwo kugira ngo amafaranga atangwe nk’impano mu birori no mu mihango itandukanye.

Itangazo rya BNR rigira riti: “Ibikorwa nk’ibyo bihungabanya icyizere ifaranga ry’u Rwanda rifitiwe cyane cyane inoti, bikazangiza bikazitera ubusembwa bukabije bityo hakabaho ingorane mu bikorwa bijyanye n’imicungire n’imitunganyirize y’amafaranga.”

Ikindi ni uko iyo amafaranga yangijwe gutyo bituma ibyuma bishinzwe kubara no guha abantu amafaranga bita ATMs bitabikora neza.

Uko kwangirika kw’inoti gutuma zikurwa ku isoko ndetse zigasimbuzwa imburagihe bityo bigatuma habaho ibihombo bitari ngombwa.

Banki Nkuru y’u Rwanda yibutsa abantu bose muri rusange ko umuntu wese wangiza amafaranga aba akoze icyaha gihanwa hakurikijwe Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Banki Nkuru y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byayo bigamije kurinda ifaranga ry’u Rwanda kandi izakomeza gukangurira abantu kuryubaha.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities