Ubuzima ubwo ari bwo bwose ntibwaba ku isi idafite amazi, cyane cyane amazi meza.
Burya niyo agize igice kinini cy’ibinyabuzima.
Uzayasanga mu biyaga, inzuzi, ibishanga kandi n’amasoko yayo atuma abantu babona amazi yo kunywa n’inyamaswa zikayabona, hakaboneka n’ayo kuhira ibihingwa.
N’ikimenyimenyi hejuru ya 70% y’ubuso bwose bw’umubumbe w’isi butwikiriwe n’amazi.
Nubwo ari uko bimeze, dukurikije ibyavuzwe n’Ikigo cy’Isi cy’Ubumenyi bw’Ikirere, burya amazi meza angana 0,5 ku ijana by’amazi yose ari ku isi.
Nubwo ayo mazi atari menshi cyane, arahagije kugira ngo ibinyabuzima bishobore kubaho.
Ikibabaje ni uko amenshi muri yo yanduye kubera ihindagurika ry’ikirere no kuyabona bikaba bitoroshye, bitewe n’uko abayakeneye bagenda biyongera uko imyaka ihita indi igataha.
Abahanga bavuga ko mu myaka 30 iri imbere, abantu bagera kuri miriyari 5 bashobora kuzaba batabona amazi meza.
Ibi byanditse mu ikinyamakuru Nimukanguke! cyandikwa n’Abahamya ba Yehova.
Ukurikije uko isi yaremwe, amazi ntashobora gushira ku isi.
Nanone ubutaka, ibinyabuzima byo mu mazi n’izuba bitunganya amazi, bigatuma tubona amazi meza.
Ibi bituma amazi asa n’azahoraho ku isi uramutse urebeye ku mikorere ituma ahora aboneka kandi yisukura.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubutaka bufite ubushobozi bwo kuyungurura amazi bukayakuramo imyanda.
Hari ibiti biba mu bishanga, bifite ubushobozi bwo kuvana mu mazi umwuka wa nitorojene, fosifore n’imiti yica udukoko.
Abahanga muri siyansi bavumbuye ibintu kamere bishobora kuyungurura amazi, agakomeza kuba meza.
Ni ibintu ‘kamere’ si ibintu ‘bikorano’.
Iyo amazi atemba bituma ibintu biyahumanya byari biyarimo bicika intege, noneho utunyabuzima tutaboneshwa amaso tukabikuramo buhoro buhoro.
Hari udukoko dutunganya amazi mu minsi mike, kandi tukayatunganya neza kurusha ubundi buryo bwose bukoreshwa mu gutunganya amazi bwakozwe n’abantu.
Ibi nibyo biri gukorwa natwo mu bishanga REMA iri gutunganya mu Mujyi wa Kigali
Isi ifite uburyo bwo kugumana amazi ikoresheje umwikubo w’amazi.
Uwo mwikubo( cycle de l’eau)hamwe n’ubundi buryo isi ikoresha, utuma amazi adashira ku isi.
Iyo ageze ku butaka rero, uko yaba yanduye kose, burayayungurura bukayakuramo uduce tw’utwuma, ibintu biyangiza byo mu rwego rwa shimi, imyanda y’abantu cyangwa iy’amatungo n’indi myanda.
Ibi bituma amazi aturutse munsi y’ubutaka aba ari meza ku buryo yahita anyobwa.
Abahanga bagira abantu inama yo kujya bakoresha amazi make.
Mu rwego rwo kwirinda ibintu byanduza amazi, batanga inama y’uko abantu bagomba guhoma neza ahantu hashobora gutuma amavuta y’imodoka ameneka, bakirinda kujungunya mu bwiherero imiti itagikoreshwa cyangwa kujugunya imyanda mu miyoboro y’amazi.
Hari abenjenyeri bavumbuye uburyo bwo kuvana umunyu mu mazi kugira ngo amazi meza aboneke ari menshi.
Ariko haracyakenewe byinshi.
Ubwo buryo bwo kuvana umunyu mu mazi busaba amafaranga menshi n’ingufu nyinshi.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo mu mwaka wa 2021, ivuga ibirebana no kubungabunga amazi hari aho yagize iti: “Urugero abantu bagezeho mu kubungabunga amazi, rukeneye kwikuba inshuro ebyiri.”
Ikindi ikibabaje ni uko hari abibwira ko kunywa amazi ari ubukene cyangwa ubujiji, ntibamenye ko n’igice kinini cy’amaraso y’umuntu kigizwe n’amazi.
Ifoto: World Vision













































































































































































