Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abaturage bagera hafi miliyoni ebyiri bamaze gufotorwa mu mushinga wa e-Ndangamuntu

Jackson Kwizera

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko gahunda yo gutanga Indangamuntu koranabuhanga (e-Ndangamuntu) igeze ku ntambwe ishimishije, aho abaturage 1.828.763 bamaze gufotora no kwemeza imyirondoro yabo.

Ibi byagarutsweho ku wa 24 Gashyantare 2026 ubwo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagezaga ku Basenateri ibyagezweho muri iki gikorwa kiri gukorwa hirya no hino mu gihugu.

Ni iki e-Ndangamuntu izaba itandukanye n’izisanzwe?

e-Ndangamuntu ni umwirondoro umwe, uhoraho kandi wihariye, uzajya uhabwa buri Munyarwanda kuva akivuka. Uzahuza amakuru ajyanye na serivisi zose za leta n’iz’abikorera, mu buryo bwizewe kandi burinzwe.

Uyu mushinga uteganya kugera ku bantu nibura miliyoni 15, barimo Abanyarwanda, impunzi, abimukira n’abandi baba mu gihugu.

Kugeza ubu, igikorwa kimaze kugezwa mu turere icyenda. Harimo Huye, Nyanza na Gisagara twabimburiye utundi mu igerageza, ndetse na Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Intego ni uko mbere y’uko uyu mwaka urangira, abantu benshi bazaba bamaze gutanga ibipimo ndangamiterere (biometrics). Muri Kanama 2026 ni bwo hazatangira gutangwa indangamuntu koranabuhanga ku bazaba bujuje ibisabwa. Aho uyu mushinga umaze gushorwamo arenga miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika.

Uko izifashishwa mu byiciro bitandukanye by’ubuzima

Ku bana bato:
Umwana azajya ahabwa e-Ndangamuntu akimara kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere (CRVS). Izamufasha mu bijyanye no kwiyandikisha mu ishuri, gukingirwa no kwivuza, byose bikozwe n’umubyeyi cyangwa umumurera.

Ku rubyiruko:
Izajya ikoreshwa mu kwemeza umwirondoro mu bijyanye n’amashuri makuru, ibizamini bya Leta, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse no kubona akazi ka mbere.

Ku bantu bakuru:
Izahuzwa na serivisi zirimo imisoro, banki, ubucuruzi, ubutaka, ubuvuzi, gusezerana no gutora. Izanifashishwa muri pansiyo, gucunga umutungo n’izindi serivisi zitandukanye.

Mu rwego rw’ubuzima, izahuza ubwishingizi, amateka y’ubuvuzi, imiti n’inkingo by’umurwayi. Mu burezi, izakurikirana umunyeshuri kuva atangiye amashuri kugeza ayarangije.

Minisitiri Ingabire yasobanuye ko e-Ndangamuntu itagamije gukurikirana cyangwa kugenzura ubuzima bwa buri munsi bw’umuturage. Amakuru azajya abikwa mu buryo butekanye, kandi kuyageraho bizasaba uburenganzira bwatanzwe na nyirayo.

Yibukije ko Itegeko ryo Kurengera Amakuru riteganya ko ikibazo cyose kijyanye no kuyakoresha nabi kigomba kumenyeshwa mu masaha 72. Umuturage azagira uburenganzira bwo gusaba gukosora amakuru cyangwa indishyi mu gihe habayeho amakosa.

Sisitemu izajya itanga amakuru akenewe gusa. Urugero, banki izajya yemeza ko umuntu yujuje imyaka 18, itabonye itariki ye y’amavuko yose. Kandi uburenganzira bwo gusangiza amakuru bushobora gukurwaho igihe icyo ari cyo cyose.

Ku badafite telefoni zigezweho, hazakoreshwa ikarita ngendanwa na USSD. Abakozi b’uturere bazafasha abafite imbogamizi z’ikoranabuhanga.

Amoko atatu ya e-Ndangamuntu:  Ikarita ngendanwa, ifite QR Code ikubiyemo amakuru y’ingenzi yo kwemeza umwirondoro. Nomero ya e-Ndangamuntu, ihabwa uwamaze kwemeza ibipimo ndangamiterere. Token, nomero ikoreshwa mu bikorwa by’ikoranabuhanga isimbura nimero isanzwe.

Ibi bizatuma buri muturage ahitamo uburyo bumworoheye, kandi mu gihe bumwe budahari, akifashisha ubundi.

Abasenateri bashimye iyi gahunda, bavuga ko izoroshya serivisi no kugabanya impapuro nyinshi abaturage batwaraga.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagaragaje ko e-Ndangamuntu izakemura ibibazo by’abatakazaga ibyangombwa bitandukanye nk’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga cyangwa ikarita ya RSSB.

Senateri Uwera Peragie na we yemeje ko iri koranabuhanga rizihutisha serivisi nk’uko byagenze mu bindi bihugu. Yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kubaka internet ihamye kandi yihuta kugira ngo izo serivisi zitangwe neza.

Muri rusange, e-Ndangamuntu igamije guhuza no koroshya serivisi, kurinda amakuru bwite no guteza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu mibereho y’abaturage.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities