Mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu habereye impanuka yaguyemo abantu 11.
Yabereye mu Mudugudu wa Nyaburanga, Akagari ka Nengo muri Gisenyi ahagana saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki 28, Gashyantare, 2026.
Ibi ni ibyemezwa na Meya w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa ndetse n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police Sylvestre Twajamahoro.
Ikamyo yagonze ivatiri, moto n’abaturage bagendaga mu muhanda wabagenewe irahabasanga irabagonga hapfa abantu 11.
Meya Mulindwa yavuze ko mu bapfuye barimo abantu bari mu modoka yagwiriwe n’ikamyo, abantu babiri bari bari kuri moto n’umunyamaguru umwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara yabereyemo iriya mpanuka SP Twajamahoro avuga ko iriya mpanuka yatewe n’uko umushoferi atashoboye kuringaniza umuvuduko n’ikoni.












































































































































































