Umudage w’imyaka 23, Moritz Kretschy, ni we wegukanye irushanwa rya Tour du Rwanda yasorejwe mu mugi wa Kigali nyuma y’icyumweru cyose abasiganwa bazenguruka u Rwanda. Kretschy ukinira NSN Development Team, yasoreje ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange, ahita yambara ikamba ry’iri rushanwa ryo ku rwego rwa 2.1.
Agace ka munani ari na ko ka nyuma, kakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026 mu Mujyi wa Kigali, kegukanywe n’Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan. Yasoje intera ya kilometero 83,8 akoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 37, aba Umunyafurika wa mbere utwaye etape muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.
Isiganwa rya nyuma ryatangiriye kuri Kigali Convention Center, ritangizwa n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire. Abasiganwa 65 ni bo bahagurutse muri etape ya nyuma, mu gihe amaso menshi yari ahanzwe kuri Kretschy wari umaze iminsi yambaye umwambaro w’umuhondo w’umukinnyi uyoboye abandi.
Hasigaye ibilometero bitanu ngo basoze, abasiganwa bamanutse kuri Peyaji mbere yo kuzamuka umuhanda w’amabuye wa Kimihurura uzwi nka Kwa Mignonne. Aha ni ho habereye guhatanira imyanya ya nyuma, cyane cyane ku bashakaga gutsinda etape n’abarindaga imyanya yabo ku rutonde rusange.
Mu metero za nyuma, Mulubrhan yasohotse mu gikundi mu muvuduko mwinshi, anyura ku murongo wa nyuma ari uwa mbere. Umunyarwanda waje hafi muri etape ni Muhoza Eric wasizwe amasegonda atatu gusa, agaragaza ko abakinnyi bo mu gihugu bakomeje kuzamura urwego.
Nubwo Mulubrhan yishimiye intsinzi y’agace ka nyuma, igikombe rusange cyegukanywe na Kretschy wakoresheje amasaha 23, iminota 8 n’amasegonda 48 mu byiciro byose umunani. Yakurikiwe n’Umudage mugenzi we Johannes Adamietz wa Rembe I Rad-Net wasizwe iminota ibiri n’amasegonda umunani, mu gihe Umubiligi Duarte Marivoet Scholiers yabaye uwa gatatu, asigwa iminota ibiri n’amasegonda 32.
Mu bakinnyi b’Abanyarwanda, Niyonkuru Samuel ni we waje hafi ku rutonde rusange, asigwa iminota itanu n’amasegonda 51.
Tour du Rwanda 2026 yasize ishusho y’irushanwa ryaranzwe n’ihangana rikomeye, imihanda itandukanye n’ubwitabire bw’abakinnyi baturutse imihanda yose y’isi, bikomeza gushyira u Rwanda ku ikarita y’amasiganwa y’amagare ku rwego mpuzamahanga.












































































































































































