Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ababyeyi baragirwa inama yo gutoza abana umuco wo gusoma ibitabo

Jeanne d’Arc Munezero

Bamwe mu banditsi b’ibitabo akaba ari n’ababyeyi barakangurira ababyeyi bagenzi babo gutoza abana umuco wo gusoma ibitabo, kuko ari kimwe mu bibongerera urukundo n’abana. Ibi byongerera abana icyizere, bikanabafasha gukura mu mitekerereze, bagatekereza kurenza ibyo babona.

Ibi byagarutseho mu muhango wo kumurika igitabo cy’umwanditsi Uwamahoro Rosine, mu gitabo yise “A Boy who Painted the Moon”. Muri uwo muhango kandi igitangaje ni igitabo “Seana Au Paudium”, cyanditswe n’umwana w’imyaka icumi witwa Seana Tona Rugemintwaza cyamuritswe uwo munsi. Ibi bitabo bombi babifashijwemo na Akitabu Publisher, hagamijwe kugaragaza uburyo abana bafite inzozi bashobora kuzigeraho.

Uwamahoro avuga ko kera akiri umwana muto yiga mu mashuri abanza, yajyaga abona abarimu babasomera ibitabo bitandukanye birimo udutabo twa Bakame, iza Ngunda, Petero Nzukira, Ma Colline na Hobe n’izindi zitandukanye, bagera mu rugo ababyeyi nabo bagakomeza bakabasomera, bituma akura akunda cyane gusoma no kwandika.

Akomeza avuga ko iyo asubije amaso inyuma asanga inkuru ababyeyi cyangwa abandi bantu bakuze basomeraga abana, zari zigamije kwagura imitekerereze no kurushaho kumenya neza ururimi kandi byamufashije kugera ku nzozi ze.

Umwanditsi w’ibitabo, Rosine Uwamahoro, abinyujije mu gitabo yanditse, agaragaza uburyo ababyeyi baba bakwiye gushyigikira inzozi z’abana.

Agira ati “Ni igitabo kigamije kuremamo icyizere umwana cy’uko nta nzozi na zimwe atageraho n’iyo zaba zagutse, nko kuba umupiloti, umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru, wabigeraho. Ngamije no kwereka ababyeyi ko ari byiza gushyigikira abana babo.”

Uwamahora akomeza avuga ko ari ikintu cy’ingenzi ko umubyeyi atoza abana gusoma cyangwa akabaha umwanya akasomera ibitabo.

Avuga ko ariko hari ahakiri imbogamizi. Agira ati “Urebye mu Rwanda umuco wo gusoma uragenda ucika, kuko ababyeyi bagera mu rugo bagahita baha abana terefone cyangwa televiziyo kugira ngo babone uko bakora imirimo isanzwe, na yo bakayivamo barya baryama ntibabone umwana wo kwita ku bana. Ariko icyo nabwira ababyeyi, ni uko ibyo babaha ari ibibica kuko ntubasha gukurikirana ngo urebe ibyo areba. Rero ndabasaba gutoza abana banyu gusoma. Gusoma byongerera abana urukundo hagati yanyu na bo, byongerera abana icyizere ndetse bibafasha gukura mu mitekerereze yabo, bagatekereza kurenza ibyo babona.”

Umwe mu babyeyi bitabiriye uyu muhango, Umutoni Diane, ufite umwana w’imyaka 10, na we wanditse igitabo akakita “Seana Au Paudium”, avuga ko kwegera umwana bituma umenya inzozi ze ndetse ukaba wanamufasha kuzigeraho. Ashimangira ko ababyeyi bakwiye kwita mu gutoza abana gusoma.

Agira ati “Inama nagira ababyeyi banjye n’ugutoza abana gusoma kugira ngo imitekerereze yabo irusheho kwaguka kandi bisaba guhozaho bakanabereka ko nubwo ari bato ariko bashoboye bibaremamo icyizere.”

Mukamuhire Ernestine, uhagarariye Akitabu Publisher, ifasha abanditsi kugurisha ibitabo, avuga ko ababyeyi bakwiye gutoza abana gusoma kuko bibafungura mu ntekerezo.

Agira ati “Dukurikije ibihe tugezemo, imbuga nkoranyambaga, bituma impano yo gusoma ita agaciro. Ariko nkatwe inzu y’ibitabo, turifuza ko ababyeyi baha umwanya abana, bagasoma, bakabasomera ibitabo, bakabitangira bakiri bato. Iyo usomeye abana ibitabo, barafunguka mu bwenge, bunguka amagambo mashya, bigirira icyizere cyo kuvuga.”

Ubushakashatsi bwa Siyansi cyane cyane mu bijyanye n’imikurire y’abana no mu bumenyi bwo mu bwenge (neuroscience na psychology), bwemeza ko gusomera abana atari ibintu byo kwidagadura gusa, ahubwo ari ishingiro ry’imikurire y’ubwonko, ndetse ko abana basomerwa ibitabo kenshi bakiri bato bagira imbaraga nyinshi mu bice by’ubwonko bifasha mu gushushanya ibintu mu mutwe (mental imagery) no gutunganya amakuru y’ururimi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities