Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Iburasirazuba: Bugesera na Rwamagana ku isonga mu gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

Jeanne d’Arc Munezero

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uturere twa Bugesera na Rwamagana ari two twibasiwe n’iki kibazo cy’abicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge kuko abagera kuri 21 muri 22 bapfuye ari ho baturuka abandi 300 bagira ikibazo cyo guhuma ibi bikaba byarabaye mu mwaka umwe gusa.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP Jean Bosco Rudasingwa, ubwo yari yitabiriye Umuganda rusange muri iyi ntara.

Polisi yagaragaje Yakomeje ivuga izo mpfu ndetse n’abantu bagize ikibazo cyo guhuma byatewe n’ikinyabutabire cya methanol gikoreshwa mu kwenga ibinyobwa bisembuye.

Iyo umuntu anyweye ikinyobwa kirimo ikinyabutabire cya methanol bishobora kumuteza urupfu, ubuhumyi, kwangirika kw’igifu, impyiko n’ibindi bice by’umubiri.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP Jean Bosco Rudasingwa, yasabye abaturage kwirinda izi nzoga kuko zishobora kubagiraho inguruka zikomeye zirimo no gupfa.

Agira ati “Niba hari ikintu gikomeje guteza inkeke, ni inzoga zitujuje ubuziranenge, hari abantu bakunze kuzinywa ariko batazi neza ingaruka mbi zazo kandi mu by’ukuri izi nzoga zangiza ubuzima mu buryo bukomeye cyane.”

Akomeza agira ati “Mu turere twa Bugesera na Rwamagana hamaze gupfa abantu 21 bazira izi nzoga zitujuje ubuziranenge, ibi ni ibyerekana ko zikomeje kuba ikibazo gikomeye. Niyo mpamvu mbasaba ko dukwiriye kwamagana no kutemera ko izi nzoga zigira ubuzima bw’undi munyarwanda zitwara.”

Yakomeje avuga ko abo zitahitanye zabateye kugira ikibazo cy’ubuhumyi. Ati “Hari abantu bamaze kugira ikibazo cy’ubuhumyi kandi batazongera kubona kubera kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ziba zashyizwemo ikinyabutabire cya methanol.”

Muri Gashyantare 2026 hakunze kumvikana impfu nyinshi z’abaturage bazize izo nzoga aho mu gice cya mbere cya Gashyantare 2026 mu gihugu hose izo nzoga zari zimaze guhitana abantu 28 mu gihe cy’iminsi 10.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku itariki 12 Gashyantare 2026 yari imaze gufata litiro zirenga 116.000 z’izo nzoga z’inkorano, ndetse ko yanafunze uruganda rumwe mu zazengaga rwihishwa rusanganywe uruhushya rwo kwenga izemewe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities