Panorama Sports
Ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera City Boys yo mu cyiciro cya kabiri, iyitsinze ku giteranyo cy’ibitego 11-0 mu mikino yombi.
Umukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Werurwe 2026 kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda n’igice z’amanywa (15h30). Rayon Sports yawukinnye ifite akanyamuneza ko kuba yari yaratsinze umukino ubanza ibitego 2-0.
Mu mukino wo kwishyura, Rayon Sports yongeye kugaragaza imbaraga zayo inyagira City Boys ibitego 9-0, bityo ihita ikomeza mu cyiciro gikurikira ku giteranyo cy’ibitego 11-0.
Muri uyu mukino, Habimana Yves ni we wigaragaje cyane atsinda ibitego bine, mu gihe Fall Ngagne yatsinze ibitego bibiri. Ibindi bitego byatsinzwe na Joachim Vigninou, Sinda Paul Jesus ndetse na Aziz Dao.
Nyuma yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza, Rayon Sports itegereje kuzahura n’izava hagati ya Police FC na Gicumbi FC, amakipe ateganyijwe gukina umukino wayo ejo.
Mu wundi mukino wabaye, Gorilla FC yasezereye Muhazi United iyitsinze ibitego 6-0, nyuma y’uko umukino ubanza aya makipe yari yanganyije ubusa ku busa. Gorilla FC izahura na AS Kigali yasezereye Marines FC.
Indi mikino ya ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro iteganyijwe izahuza APR FC na Gasogi United, mu gihe Etincelles FC izacakirana na Bugesera FC.









































































































































































